Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro z’Umurage 2026: Urubyiruko rwashimiwe uruhare mu ihererekanyamuco.
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro z’Umurage wa 2026, mu Rwanda habaye ibirori byahujwe n’umukino wa nyuma w’amarushanwa y’umukino gakondo w’Igisoro yahuje abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye n’ay’ubumenyi ngiro ku rwego rw’Igihugu. Ni ibirori byabaye ku wa 20 Gicurasi 2026 ku ngoro y’Ubuhanzi n’Ubugeni iherereye mu Karere ka Kicukiro.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Amb. Robert Masozera, Intebe y’Inteko y’Umuco, yashimiye abitabiriye uwo munsi, ashima by’umwihariko abanyeshuri bitabiriye amarushanwa y’umukino gakondo w’igisoro bakagera ku rwego rw’Igihugu.
Yavuze ko abo banyeshuri bahesheje ishema ibigo by’amashuri baturukamo kandi bakerekana ko umuco w’u Rwanda ugifite umwanya ukomeye mu mitima y’urubyiruko. Ati:“biratanga icyizere cy’ejo hazaza h’Igihugu.” Yaboneyeho gushimira abafatanyabikorwa by’umwihariko Intara ya Rhineland Palatinate mu gihugu cy’Ubudage, ibinyujije muri Jumelage, yateye inkunga aya marushanwa.
Yakomeje avuga ko aya marushanwa ahura n’insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro z’Umurage 2026 igira iti: “Uruhare rw’Ingoro z’Umurage mu Ihererekanyamuco,” kuko harimo guhererekanya ubumenyi binyuze muri uyu mukino gakando n’indangagaciro ziwushingiyeho ku rubyiruko.
Intebe y’Inteko y’Umuco yasobanuye kandi ko ingoro z’umurage atari inyubako zibikwamo gusa ibikoresho bya kera, ahubwo ko ari ahantu hari ubuzima, higishiriza amateka n’umuco, aho abantu bashobora kuza kwigira ibigize umuco w’u Rwanda.
Mu butumwa bwe, Marcel Consten, “Attaché culturel” muri Ambasade y’Ubudage mu Rwanda, yavuze ko yishimiye uburyo mu Rwanda baha agaciro ingoro z’umurage.
Yashishikarije abantu bose, by’umwihariko urubyiruko, gusura ingoro z’umurage no kugira uruhare mu gusigasira umurage ndangamuco.
Yanashimye ubufatanye hagati y’Inteko y’Umuco n’Intara ya Rhineland-Palatinate mu rugendo rwo guhererekanya umurage ndangamuco w’Igihugu.
Ibi byashimangiwe na Hanna Schühle, Umuyobozi wa Rhineland-Palatinate mu Rwanda, watangaje ko bishimiye kuba amarushanwa y’umukino w’igisoro yarahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro z’Umurage mu Rwanda, kuko bigaragaza agaciro igihugu giha ihererekanyamuco.
Hanna Schühle yavuze ko nawe yatangiye kwiga gukina umukino w’igisoro, ati:” ubu twamaze kugura ibisoro bizifashishwa mu gutoza uwo mukino mu mashuri yo mu Budage afitanye umubano n’ayo mu Rwanda, ku buryo mu bihe biri imbere abanyeshuri bo mu Budage bazaza gukina n’abo mu Rwanda.”
Amarushanwa y’umukino w’Igisoro mu mashuri yisumbuye n’ay’ubumenyi ngiro yateguwe hagamijwe guhererekanya umurage ndangamuco no gukora ibikorwa by’ubukangurambaga mu rubyiruko ku bijyanye n’umurage ndangamuco w’Igihugu. Ni igikorwa kitabiriwe n’ibigo by’amashuri 20 byigamo abanyeshuri basaga 18100.
Mu bakobwa bageze ku mukino wa nyuma ku rwego rw’Igihugu, UMUGISHA Rachel Happy wo mu Ishuri rya Centre des Jeunes Sourd-Muets Ngoma mu Karere ka Huye yatsinze MUKANOHERI Sarah wo muri G.S Bigugu mu Karere ka Nyaruguru ibitego 2 ku busa, yegukana ibihembo bitandukanye birimo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri (200,000 Frw).
INGABIRE Joselyne wo muri Ecole Secondaire de Ruganda mu Karere ka Karongi yegukanye umwanya wa gatatu.
Mu bahungu bageze ku mukino wa nyuma ku rwego rw’Igihugu, MURWANASHYAKA Shema wo muri G.S Mburabuturo yo mu Karere ka Kicukiro yatsinze NIZEYIMANA Samuel wo muri G.S Bare mu Karere ka Ngoma District ibitego 2 kuri 1, yegukana ibihembo birimo amafaranga 200,000 Frw.
IGIRANEZA Serge wo muri Saint Joseph TSS Nzuki mu Karere ka Ruhango yegukanye umwanya wa gatatu.
Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro z’Umurage wizihizwa buri mwaka ku wa 18 Gicurasi. Mu rwego rwo kuwizihiza, mu Rwanda hategurwa ibikorwa bifasha abantu bose gusobanukirwa n’umurage w’igihugu. Muri uyu mwaka, Inteko y’Umuco ku wa 18 Gicurasi 2026 ikaba yarafunguriye abashyitsi bose imiryango y’ingoro z’umurage ku buntu, hagamijwe kurushaho kwimakaza umuco wo gusobanukirwa no kurengera umurage ndangamuco w’u Rwanda.