ICYUMWERU MPUZAMAHANGA CYAHARIWE INYANDIKO 6-10 KAMENA 2022

Ku nshuro ya gatanu, u Rwanda rurifatanya n’amahanga kwizihiza icyumweru cyahariwe inyandiko kuva tariki ya 6 kugeza tariki ya 10 Kamena, Insanganyamatsiko iragira iti : "Inyandiko, Umurage w’agaciro".
Muri icyo cyumweru hateganijwe ibikorwa bitandukanye bikangurira abantu kurushaho gutekereza ku gaciro k’inyandiko n’abanyamwuga bazishinzwe (archivists) no kumvikanisha ingamba zikwiye gufatwa mu kuzibungabunga. Umunsi nyirizina wo kuzirikana inyandiko ni tariki ya 9 Kamena.
Bimwe mu bikorwa biteganijwe :
1. Ubukangurambaga bw’ icyumweru cyahariwe inyandiko hifashishijwe imbuga nkoranyambaga 6-10 Kamena 2022
2. Amahugurwa arebana no kugemura no gusenya inyandiko agenewe abanyamwuga bashinzwe imicungire y’inyandiko tariki ya 7 Kamena 2022
3. Inama nyunguranabitekerezo ku mumaro w’inyandiko, n’umurage ndangamuco
4. Ikiganiro kuri Radiyo Rwanda :Uruhare rw’inyandiko mu miyoborere myiza y’Igihugu tariki ya 10 Kamena 2022.