Ishuri rya King David Academy ryegukanye igikombe cy’amarushanwa ku muco, indangagaciro n’umurage by’u Rwanda mu 2024.

Tariki 9 Gicurasi 2024 mu ishuri rya RIVIERA HIGH SCHOOL riherereye mu i Rusororo mu Karere ka Gasabo, habereye amarushanwa ku muco, indangagaciro n'umurage by'u Rwanda ku rwego rw'Igihugu.

Ishuri rya King David Academy riherereye mu Karere ka Kicukiro ni ryo ryegukanye igikombe cy’amarushanwa ku muco, indangagaciro n’umurage by’u Rwanda mu 2024.

Nyuma yo kunganya na RIVIERA HIGH SCHOOL mu cyiciro cya mbere hakitabazwa ibibazo by'inyongera, King David Academy yatsindiye ku manota 85/110 naho  RIVIERA HIGH SCHOOL iza ku mwanya wa 2 n' amanota 80/110. Ku mwanya wa 3 haje St Paul International School yagize 74% naho ku mwanya wa 4 haza Green Hills Academy yagize amanota 50%.

Ureste igikombe nyamukuru, igihembo cy’amafaranga n’ ibyemezo by’ishimwe, amashuri yose yahawe imfashanyigisho z’ibitabo ku muco n’ururimi rw’Ikinyarwanda zizabafasha kongera ubumenyi no gufasha abandi banyeshuri batitabiriye amarushanwa.

Ku mwanya wa mbere, bahembwe 350,000 frw

Ku mwanya wa kabiri, bahembwe 300,000 frw

ku mwanya wa gatatu bahembwe 200,000 frw

Naho ku mwanya wa kane, bahembwa 150,000 frw

Aya marushanwa agamije kwimakaza indangagaciro n'umuco w'u Rwanda mu rubyiruko no kumenyekanisha umurage w'u Rwanda, mu rwego rwo kuwusigasira. Aya marushanwa mu 2024, yibanze ku mashuri yisumbuye akoresha gahunda mpuzamahanga mu myigishirize yayo.

Mu ijambo rye Madamu Uwacu Julienne Umuyobozi Nshingwabikorwa muri MInisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu wari Umushyitsi Mukuru muri aya marushanwa, yashimiye ibigo byayitabiriye asaba abanyeshuri ko ubumenyi bagaraje basubiza ibibazo butagarukira gusa ku gushaka ibihembo. Yabasabye ko ubu bumenyi bukwiye kubaranga mu buzima bwabo cyane cyane muri iki gihe kirimo kureba no kwigana iby'ahandi binyuze mu ikoranabuhanga kugira ngo n’abazabakomokaho bazasange indangagaciro n’umuco by’u Rwanda bibumbatiwe.