Seminari nto ya Virgo Fidelis yo ku Karubanda yegukanye igikombe cy’amarushanwa ku muco, indangagaciro n’umurage by’u Rwanda 2023

Amarushanwa ku muco, indangagaciro n’umurage by’u Rwanda 2023 yari afite intego nyamukuru yo kwigisha no gutoza indangagaciro z’umuco w’u Rwanda mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye kugira ngo bakure barangwa na zo. Yari agamije kandi kurema mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye umuco wo gukunda Igihugu, Ubumwe, Ubupfura n’Umurimo bihereye mu kwimakaza umuco n’indangagaciro mu bakiri bato n’urubyiruko;

- Kuzamura imyumvire n’ubumenyi by’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ku muco n’indangagaciro zawo

- Ndetse no gusuzuma akamaro/umusaruro w’ubukangurambaga butangwa ku muco n’indangagaciro zawo binyuze muri ayo marushanwa.

Amashuri yisumbuye 20 yo hirya no hino mu gihugu asanzwe yitwara neza mu marushanwa atandukanye ategurwa n’Inteko y’Umuco ni yo yitabiriye aya marushanwa. Mu bigo 5 byageze ku rwego rw’Igihugu, hahatanaga: Koreji ya Mutagatifu Andereya yo mu Karere ka Nyarugenge yari ihagarariye Umujyi wa Kigali, TTC Rubengera yo mu Karere ka Karongi yari ihagarariye Intara y’Uburengerazuba, Ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Marry Hill Girls’ Secondary School ryo mu Karere ka Nyagatare yari ihagarariye Intara y’Uburasirazuba, Seminari Nto ya Virgo Fidelis -Karubanda yo mu Karere ka Huye yari ihagarariye Intara y’Amajyepfo ndetse n'Urwunge rw’amashuri rwa Rebero mu Karere ka Gicumbi.

-Umwanya wa mbere wegukanywe na Seminari nto ya Virgo Fidelis yabonye amanota 55/60 hitabajwe ibibazo by’inyongera nyuma yo kunganya na TTC Rubengera amanota 45/50 mu cyiciro cya mbere ikaba yo yahise yegukana umwanya wa kabiri igize amanota 50/60.

 - Umwanya wa gatatu wegukanywe n’Urwunge rw’amashuri rwa Rebero yagize amanota 43.5/50

- Umwanya wa kane wegukanywe na Koreji ya Mutagatifu Andereya yagize amanota 40/50

- Naho umwanya wa gatanu uba uw’Ishuri ry’abakobwa rya Marry Hill Girls' Secondary School yagize amanota 33/50

Umwanya wa mbere wahembwe igikombe n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu na mirongo itanu (350,000), umwanya wa kabiri uhembwa ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (250,000); umwanya wa gatatu wahembwe ibihumbi magana abiri (200,000) ; umwanya wa kane wahembwe ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000) naho umwanya wa gatanu uhembwa ibihumbi ijana (100,000).

Ibigo byose kandi byahembwe ibitabo by’imfashanyigisho birimo inkoranyamagambo n’ibindi by’ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ifoto: Intebe y'Inteko Amb. Robert Masozera n'Umuyobozi Mukuru wa REB Dr. Nelson Mbarushimana mu ifoto y'urwibutso n'abanyeshuri barushanyijwe.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Uburezi bw'Ibanze REB Dr. Nelson Mbarushimana yashimiye abarimu n'abayobozi b'ibigo by'amashuri uruhare bagira mu gutoza abanyeshuri umuco n'indangagaciro, ibyo bakabifatanya no kwigisha masomo asanzwe.Yashimangiye ko Ireme ry'Uburezi aba barezi barigiramo uruhare rukomeye.

Asoza aya marushanwa, Amb. Robert Masozera Intebe y’Inteko mu Inteko y’Umuco yashimiye amashuri yitabiriye ayizeza ubufatanye mu gutoza umuco, indangagaciro  no kubungabunga umurage w’Igihugu. Yagaragaje kandi uruhare rw’aya marushanwa mu gushyira mu bikorwa intego y’Inteko y’Umuco.