[Translate to English:] U Rwanda rwifatanyije n’Abanyafurika kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi w’Umunyafurika.
U Rwanda rwifatanyije n’Abanyafurika muri rusange kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi w’Umunyafurika, wizihizwa tariki ya 7 Ugushyingo buri mwaka.
Mu Rwanda, kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi w’Umunyafurika, byaranzwe n'ibikorwa bitandukanye, birimo gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside ndetse n'Ingoro y’Ubuhanzi n’Ubugeni, byasuwe n'Abari mu ruganda rw’igitabo mu Rwanda.
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye ku Ngoro y’Ubuhanzi n’Ubugeni i Kanombe, aho abari n'Abari mu ruganda rw’igitabo mu Rwanda basangiye ku byo bagiye bandika, banasesengura uko uruganda rw’Igitabo mu Rwanda ruhagaze, n'imbogamizi rufite, n'ingamba zafasha kuzikemura.
Mu ijambo yagejeje kubitabiriye ibiro yo kwizihiza uyu munsi, Intebe y'Inteko Amb. Masozera Robert yavuze ko kwiwizihiza ari umwanya mwiza wo gukora ubukangurambaga kugira ngo umubare w'abanditsi b'ibitabo biyongere kandi n'uruganda rw'Igitabo rurushyeho kuvugurura imikorere.
Yavuze ko uyu munsi, usanze ishusho y’ubwanditsi n’uruganda rw’igitabo idahagaze neza, dore ko umubare w’abanditsi bandika ku Rwanda ukuri hasi ndetse n’amazu asohora ibitabo aka ataragera mu Rwanda, yewe n’umuco wo gusoma no kwandika ibitabo ukaba ukiri hasi.
Yashimye ko uyu munsi usanze u Rwanda ari Igihugu kiryoshye kwandikwaho, ndetse abanditsi bo mu mahanga bakaba bakunze kurwandikaho, kubera uko rugenda ruhinduka rutera imbere, akangurira abanditsi b'Abanyarwanda kudasigara inyuma mu kwandika ku byiza u Rwanda rwagezeho.
Yibukije Abanditsi kugendanga n’ibihe bakoresha ikoranabuhanga mu bwanditsi bwabo kuko Igitabo n’Ubwanditsi nabyo byagiye mu ikoranabuhanga.
Agize Urugaga rw'Abari mu ruganda rw'Igitabo mu Rwanda bagaragaje ko uyu munsi usanze barimo kwiyubaka dore ko uru rugaga rumaze amezi atatu (3) gusa, ariko ko bafite ingamba zihamye zirimo izo gukangurarira Abanyarwanda cyane cyane abakiri bato gukangukira umuco wo kwandika no gusoma.