Urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye rurishimira amarushanwa rwateguriwe ku muco, indangagaciro n’umurage by’u Rwanda
Guhera tariki ya 2 Ugushyingo 2022, Inteko y’Umuco yatangije amarushanwa ku muco, indangagaciro n’umurage by’u Rwanda. Ni amarushanwa abera mu bigo by’amashuri yisumbuye bisanzwe bigira umuhate wo guteza imbere no gusigasira umuco n’umurage by’u Rwanda hirya no hino mu gihugu. Aya marushanwa agamije kwigisha no gutoza indangagaciro z’umuco w’u Rwanda mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye kugira ngo bakure barangwa na zo.
Nk’uko bigaragara mu ngingo ya 6 y’Iteka rya Perezida No082/01 rishyiraho Inteko y’Umuco, igira iti: “Intego y’Inteko y’Umuco ni ukubungabunga umurage w’Igihugu no kurinda ururimi rw’Ikinyarwanda, umuco n’indangangaciro zawo nk’umusingi w’ubumwe n’agaciro by’Abanyawanda”.
Aya marushanwa ashingira ku bukangurambaga butangwa n’Inteko y’Umuco binyuze mu kiganiro gifite umutwe ugira uti: “URUHARE RW’URUBYIRUKO MU GUSIGASIRA UMUCO, INDANGAGACIRO N’UMURAGE W’U RWANDA”
Uretse ubumenyi bunyuzwa muri iki kiganiro, abanyeshuri banabazwa ibibazo bishingiye ku bumenyi rusange mu ngeri z’umuco, indangagaciro n’umurage by’ u Rwanda.
Aya marushanwa azakorwa mu bigo 20 hirya no hino mu gihugu ni ukuvuga ibigo 4 muri buri ntara n’Umujyi wa Kigali, akaba yaratangiriye ku rwego rw’ibigo nyuma akazakomereza ku rwego rw’intara n’umujyi wa Kigali maze akazasorezwa ku rwego rw’Igihugu. Abazitwara neza ku rwego rw’Igihugu bazahembwa ibihembo birimo igikombe, amafaranga, ibyemezo by’ishimwe, ibitabo by’Ikinyarwanda n’inkoranyamagambo y’Ikinyarwanda ndetse no gutemberezwa hirya no hino mu ngoro ndangamurage z’u Rwanda.