Inshamake

Inteko y’umuco (RCHA) ni Ikigo cya Leta gikora imirimo itari iy’ubucuruzi cyashyizweho mu 2020. Inteko y'Umuco ifite inshingano 19 zikurikira:

Telefoni:
+250795297763

Imeri:
info@rwandaheritage.gov.rw

X:
@IntekoyUmuco

Aho Ikigo kibarizwa:
Intara y'Amajyepfo, Akarere ka Huye SH 1 RD2

1. Kurinda no guteza imbere umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda;

2. Gukusanya, kubungabunga no kumurika ibintu bigize umurage ndangamuco, umurage kamere n’amateka by’Igihugu;

3. Gushakisha, kwakira, gutunganya no kubungabunga ibihangano, inyandiko za Leta n’iz’abikorera zifitiye Igihugu akamaro no kuzishyira ahagaragara kugira ngo zikoreshwe na rubanda;

4. Gukora ubushakashatsi ku muco n’ururimi rw’Ikinyarwanda, ibintu n’ahantu ndangamurage w’u Rwanda, ku ishyinguranyandiko n’ibihangano;

5. Kubika, kumurika no gutangaza ibyavuye mu bushakashatsi ku muco n’ururimi rw’Ikinyarwanda, ibintu n’ahantu ndangamurage w’u Rwanda, ku ishyinguranyandiko n’ibihangano;

6. Gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba bijyanye no guteza imbere umuco, ururimi rw’Ikinyarwanda, ishyinguranyandiko na serivisi z’inkoranyabitabo;

7. Kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda z’inyigisho zihariye zerekeye umuco, umurage, ururimi rw’Ikinyarwanda n’amateka y’u Rwanda;

8. Kugira uruhare mu iterambere ry’ubuhanzi, ubuvanganzo n’ubugeni bishingiye ku muco;

9. Gushishikariza abikorera n’inzego zinyuranye kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu muco w’Igihugu, amateka, umurage ndangamuco n’umurage kamere by’Igihugu mu guteza imbere ubukungu bw’Igihugu;

10. Gutegura ibisabwa mu gushinga ingoro y’umurage, inkoranyabitabo, n’ishyinguranyandiko, gushyigikira ingoro ndangamurage z’abikorera, kugenzura imikorere yabo no kubagira inama;

11. Kwemeza imikoreshereze ikwiye y’ururimi rw’Ikinyarwanda mu nzego zose;

12. Kurinda ko indimi shami z’Ikinyarwanda zikoreshwa mu Gihugu zazimira;

13. Kwemeza amahame shingiro y’umuco w’u Rwanda nk’isoko n’inkingi by’amajyambere arambye;


14. Gukungahaza ururimi rw’Ikinyarwanda kugira ngo rukoreshwe mu bumenyi bw’ingeri zose;

15. Kwemeza indangagaciro z’umuco nyarwanda no kugaragaza uruhare rwazo mu bumenyi n’imyitwarire bibereye Umunyarwanda;

16. Gushyiraho amabwiriza arebana n’imicungire y’inyandiko n’ibihangano bigomba kugumanwa n’ibigomba gukurwaho, no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo;

17. Guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika;

18. Gushyiraho amabwiriza ku rwego rw’igihugu agenga ireme ry’ibihangano, gutanga nimero mpuzamahanga ku nyandiko zitangazwa, gutanga impushya igihe bibaye ngombwa, mu bijyanye n’ubuvanganzo, ubuhanzi n’ubugeni bishingiye ku muco;

19. Gushakisha no kumenyesha inzego zibifitiye ububasha amakuru ku bintu bigize umurage ndangamuco n’umurage kamere byajyanywe mu mahanga ku buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa byarengeje igihe byagenewe kuba biri mu mahanga kugira ngo bigarurwe mu Rwanda.


Ubuyobozi bw'Ikigo

Amb. Robert Masozera

INTEBE Y'INTEKO

Amb. Robert Masozera yabaye Intebe y’Inteko (Umuyobozi Mukuru) mu Inteko y’Umuco tariki 11 Ugushyingo 2020. Intego y’Inteko y’Umuco ni ukubungabunga umurage w’Igihugu no kurinda Ururimi rw’Ikinyarwanda, umuco n’indangangaciro zawo nk’umusingi w’ubumwe n’agaciro by’Abanyawanda. Muri urwo rwego, ayobora ikigo gishinzwe ingoro ndangamurage z'u Rwanda n'ahantu ndangamurage/ndangamateka, ishyinguranyandiko ry’igihugu n’inkoranyabitabo y’igihugu, inganda z’ubuhanzi na ndangamuco ndetse n’uubukerarugendo bushingiye ku muco. Ni umwe kandi mu bagize Inama y'Ubuyobozi ya Komisiyo y'Igihugu Ikorana na UNESCO mu Rwanda; ishinzwe isesengura no gutanga ubujyanama kuri gahunda n’ingamba by’iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye; rikaba kandi umuyoboro w’Amasezerano Mpuzamahanga ku murage hagati y’iri shami n’u Rwanda. Mbere y’uko ahabwa izi nshingano, yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR) guhera mu Ukwakira 2016. 

Mbere yaho, yabaye Ambasaderi  w’u Rwanda  mu Bwami bw’Ububiligi n’Intumwa ihagarariye u Rwanda mu Muryango w’Ubumwe by’Ibihugu by’Uburayi (2011-2015), anaba Ambasaderi w’u Rwanda Wungirije mu Budage (2000-2007). Ibi rero byamuhaye ubunararibonye bwagutse mu mibanire n’ ububanyi n’amahanga by’u Rwanda.

Amb. Masozera afite Impamyabumenyi ihanitse (Master’s) mu Bumenyi bwa Politiki (Political Sience), Imibanire Mpuzamahanga, Itangazamakuru n’Ubumenyi mu Itumanaho (International Relations and Journalism and Communication Sciences) yakuye muri Kaminuza y’i Viyene muri Otirishe (Vienna, Austria) mu 1999.

Yagiye kandi yitabira amasomo n’amahugurwa atandukanye  yo ku rwego rwo hejuru ajyanye n’Imibanire y’ibihugu, itumanaho, n’imiyoborere.

Avuga neza Icyongereza, Igifaransa, Ikidage, Igiswahili ndetse n’Ururimi rwe Kavukire rw’Ikinyarwanda. Ubuhanga bwe buri mu ngeri nyinshi harimo umuco n'umurage, imibanire y'ibihugu, ubufatanye mpuzamahanga, itumanaho no guhuza ibigo na rubanda, ubukangurambaga, ububanyi n'amahanga, umutekano n'ibijyanye n'ubukungu ndetse n'ubucuruzi.

Jean-Claude Uwiringiyimana

Intebe y'Inteko Yungirije ushinzwe Kubungabunga no Guteza imbere Ururimi n'Umuco

Bwana Jean-Claude Uwiringiyimana yavukiye mu Rwanda ku ya 3 Kanama 1974. Ni Intebe y’Inteko Yungirije ushinzwe Kubungabunga no Guteza imbere Ururimi n’Umuco  kuva mu Gushyingo 2020.

Mbere yo guhabwa izi nshingano, yakoze imirimo itandukanye: Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji Yigisha iby’Indimi n’Ubumenyi bw’Imibereho y’Abaturage, Ishami rya Huye (Ukuboza 2005-Ugushyingo 2020); Umwarimu Wungirije (Mutarama 2002-Ukuboza 2005), Umuyobozi w’Agashami k’Indimi n’Umuco Nyafurika (2005-2007), Umuyobozi w’Itsinda rya Kaminuza rishinzwe Ubuhanzi n’Umuco (Mutarama 2002- Kamena 2004), Umuyobozi w'Ikigo cy’Ubuhanzi cy’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (Nzeri 2002- Kamena 2004); Umunyamakuru w’ibiganiro by’ubuhanzi n’umuco kuri Televiziyo y’u Rwanda: Igitaramo, Umurage w’u Rwanda, Urubuga rw’Abahanzi (Ukwakira 2000- Mutarama 2002). Ni umushakashatsi ubimazemo igihe,  umwanditsi w'ikinamico n'inkuru, akaba ari  n'umuhanzi wa filime.

Bwana Jean-Claude Uwiringiyimana afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Nyandiko, Indimi n'Umuco yakuye muri Université de Limoges (mu Bufaransa) yabonye mu wa 2005, Impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Ndimi n’Ubuvanganzo Nyafurika yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yabonye mu wa 2000. Yahawe impamyabushobozi mu Kuyobora Filime, Ikinamico no kwandika inkuru. Mbere yo guhabwa izi nshingano, yakoraga ubushakashatsi bugamije kumuhesha Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Bumenyi bwa Filime muri Kenyatta University (Nairobi, Kenya).

Umukozi w'Indashyikirwa 2024-2025

Umutoni Violette

Umutoni Violette ni Umukozi ushinzwe Abakozi.