Ishami rishinzwe Serivisi z'Inkoranyabitabo y'Igihugu

Igitekerezo cy’Inkoranyabitabo y’Igihugu mu Rwanda cyavutse mu 1971. Ahagana mu 1970, Guverinoma y'u Rwanda yakusanyije inyandiko nyinshi z’amaminisiteri, ibigo bya Leta n'izindi nzego.

1. Amavu n'amavuko

Igitekerezo cy’Inkoranyabitabo y’Igihugu mu Rwanda cyavutse mu 1971. Ahagana mu 1970, Guverinoma y'u Rwanda yakusanyije inyandiko nyinshi z’amaminisiteri, ibigo bya Leta n'izindi nzego.

Ku wa 23 Ukuboza  mu1971, habaye inama yo kuganira ku ishingwa ry’isomero ry’igihugu n’Inkoranyabitabo (D'Orléans, 1973). Iyi ntego yaje kugerwaho mu 1989 igihe Isomero ry’igihugu ryashyirwagaho nk’ishami rya Minisiteri y’Amashuri Makuru n’Ubushakashatsi mu bumenyi mu Iteka rya Perezida No 132/06 ryo ku wa 10 Werurwe 1989. Intego yaryo yari ukuzana ibitabo mu buryo bwemewe n'amategeko, icyakora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize ibikorwa remezo rusange by’amasomero byangirika cyangwa bikabura.

2. Gahunda z’Ishami

-Imurika ry’ibitabo ku rwego rw’Igihugu,

-Imurikag ry’ibitabo hifashishijwe ikoranabuhanga

-Amarushanwa y’ubwanditsi;

-Ubukangurambaga bwo gusoma

-Amahugurwa mu micungire y’amasomero n’izindi tekiniki

-Amahuriro yo gusoma hifasishijwe ikoranabuhanga

3. Ikusanya ry’ibitabo

Serivisi z’inkoranyabitabo y’Igihugu zifite ibitabo 5000 bicapye bicungwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya KOHA. Hifashishijwe kandi uburyo bw’iyakure buzwi nka OPAC, abantu bashobora gusura ibitabo biri mu isomero.

Kanda hano usure Inkoranyabitabo:

http://197.243.18.253/pmb/opac_css/

4. Ibindi:

-Bibliography y’Igihugu 2015-2020

https://www.rwandaheritage.gov.rw/fileadmin/user_upload/RCHA/Publications/Published_Books/THE_NATIONAL_BIBLIOGRAPHY_OF_RWANDA_2015-2020.pdf

- Imurika ry’ibitabo mu buryo bw’iyakure:

http://ralsa.myculture.gov.rw/books-exhibition