Ahantu ndangamurage/ndangamateka
U Rwanda rufite amahirwe yo kugira umurage ukungahaye waba kamere, ndangamuco/ndangamateka ndetse n'uhuriweho. Mu bushakashatsi bwakozwe n’icyahoze ari Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda mu 2006, hagaragajwe Ahantu ndangamateka na ndangamurage hasaga 530.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’icyahoze ari Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda mu 2006, hagaragajwe Ahantu ndangamateka na ndangamurage hasaga 530. Guhera mu 2016 kugeza mu 2018, hakozwe ubushakashatsi bwimbitse kuri hamwe muri aha hantu maze ahasaga 107 hakusanyirizwa amakuru ndetse yandikwa mu gitabo cyiswe "u Rwanda; Amateka y'Ahantu ndangamurage ”, (icapwa rya mbere).
Abanyarwanda basangiye umuco n'amateka bifite inkomoko mu mu murage wabo mu binyejana byinshi byahise. N’ubwo bimeze bityo ariko, ntabwo abantu bose bazi neza ibimenyetso bifatika biranga aya mateka n’umurage w’ Igihugu. Ni inshingano rero ku Inteko y’Umuco mu kurinda, Kubyaza umusaruro no kumenyekanisha amakuru ku hantu ndangamateka/ndangamurage by’umwihariko ariko kandi n’umurage wose muri rusange.