Inzira za ba Mukerarugendo

Inteko y’Umuco yatangije gahunda yo kwagura ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka no kongerera agaciro ibisanzwe bihari hagamijwe guteza imbere uru rwego, kurubyaza umusaruro no gusigasira aya mateka.

  1. INZIRA NDANGAMUCO Z’ I NYANZA

Inzira za ba mukerarugendo ziswe" Inzira Ndangamuco z’ i Nyanza" ni kimwe muri ibi bikorwa cyahereweho mu karere ka Nyanza ho mu ntara y’Amajyepfo. Ziteye ku buryo bwihariye , kuko aho wazitangiriye ari naho uzirangiriza ndetse zikagenda zihuza hamwe mu hantu ndangamurage/ndangamateka, Ingoro Ndangamurage, hakaniyongeraho n’ibindi bikorwa byo muri uyu murwa wa cyera w’ ubwami bw’u Rwanda, ndetse n’ibyiza nyaburanga nk’imisozi, ibishanga n’ibindi bikongera agaciro ubukerarugendo bwo muri aka Karere ka Nyanza aho kuba Akarere ko kunyuramo utambuka gusa nkuko byahoze. Izi nzira z’umuco zemejwe nka nyabagendwa kandi hari umutekano usesuye.

I. INZIRA YA CYAMI

"Inzira ya Cyami" n’ inzira ndangamuco yo ku rwego rw’izo hejuru z’ Iburayi n’ahandi igizwe n’ibyiza nyaburanga bitandukanye. Iyi nzira by’umwihariko igizwe n’ibirometero 10 (10km) ifite umwihariko wo gusogongeza abayigenda ku rwunge rw’ amateka y’umuco hamwe n’ubuzima bwo mu cyaro. 10% rw’iyi nzira rugizwe na kaburimbo iri mu mugi wa Nyanza, 30% igizwe n’inzira ziharuye naho 60% igizwe n’inzira nto z’abanyamaguru.

Inzira ya cyami ihuza ahantu ndangamateka havuga ku mateka y’ ubwami agize Akarere ka Nyanza.

Amateka y’ umuco: Ahahoze Ingoro y’ ubwami ubu hahindutse "Ingoro y’ Umurage w’ ukwigira kw’abanyarwanda" hubatswe mu 1959 n’ Umwami Mutara wa III Rudahigwa hamwe n’ Ingoro y’ amateka y’ ubwami yubatswe mu 1932  ni bimwe mu byiza nyaburanga biboneka mu nzira y’ bwami. Inyubako nyiganano y’urugo rwa cyami rwa kera, inka z’ ibwami "Inyambo", Umusezero w’ abami b’ u Rwanda, Kiriziya ya Kristu Umwami yubatswe n’abamisiyoneri b’ababirigi mu 1935, bigize imbumbe y’ ibyiza nyaburanga abakerarugendo bakwishimira.

Imiterere y’ igicumbi cy’ umuco: abakerarugendo bizihizwa no kubona ubwiza bw’umugi wa Nyanza, umudugudu ku wundi, ingo zitandukanye ziwugize, ubuhinzi n’ubworozi tutibagiwe umugi wa Nyanza ugizwe n’ isoko ndetse n’ ingoro y’ubugeni bw’afurika.

Ubwiza k’umuco: amwe mu mazu atacyishijwe imitako gakondo,ubwiza bw’ iyo mitako ifite inkomoko ku amateka y’umuco nyarwanda buri muri bimwe bikurura ba mukerarurendo.

Umutungo kamere: Hari ibiyaga bibiri, ibishanga biherereye ahantu hatandukanye hamwe n’ ubwiza bugaragarira ahitegeye.

II. INZIRA YA “BIG VIEW” (AHITEGEYE)

Inzira ya ba mukerarugendo ya "Big View" (Ahitegeye) igizwe n’ibirometero 8 (8km), Itangirira ku Akarere ka Nyanza igana ku musozi wa Remera  (igizwe n’ibirometero 8 ujya/ugana ku musozi wa Remera uturuka/uturutse ku Karere ka Nyanza). Iyi nzira yiyongera ku yindi yahawe icyemezo cyo kuba inzira ya ba mukerarurengo iri mu rwego rwo hejuru, izi zombie zikaba ziherereye mu Karere ka Nyanza, iyi nzira igizwe n’ibyiza nyaburanga bibonwa n’uhagaze ku musozi wa Remera yitegeye Nyanza yose.

Iyi nzira igera ku gasongero k’umusozi wa Remera nako gaha amahirwe uwahageze kunogerwa n’ubwiza bugaragarira ahitegeye ku cyigereranyo cya dogere 360o hejuru ya kirometero zirenga 50 (50km). Mu birometero by’ intangiriro y’ iyi nzira, bihura neza n’ iby’ inzira y’ ubwami "Royal Trail" ariko ugeze ku cyuzi cya Nyamagana, Inzira "Big View" yinjirira iburyo igakomeza mu tuyira tw’abanyamaguru tugenda tunyura iruhande rw’amazu y’abaturage ndetse n’imirima yabo. Mu birometero 100 (100km) umanuka umusozi wa Remera, abakerarugendo banyura mu ishyamba rigizwe n’amoko atandukanye y’ibiti.

Izi nzira zombi yaba Royal na Big View zafunguwe ku mugaragaro tariki ya 3/12/2019 aho zanahawe icyemezo cyizemeza nk’ inzira za bamukerarugendo zo mu rwego rwo hejuru. Iki cyemezo cyatanzwe n’ Ikigo cy’abadage gishinzwe kwemeza inzira za ba mukerarugendo.

Uyu mushinga ufite icyerecyezo cyo kuzamura ubukungu bw’abaturiye izo nzira ndangamurage. Abashoramari n’abaturage nk’abatojwe barashishikarizwa kubyazamo amahirwe izo nzira ndangamurage zabashyiriweho biturutse ku bakerarugendo bahasura.

III. INZIRA YA GATAGARA

Inzira ya ba mukerarugendo "Gatagara trail" ifite uburebure bw’ ibirometero 15 (15km) aho umukerarugendo agenda mu kibaya kirekire kandi cyigari utasangamo inyubako z’abaturage, ikibaya cyigizwe n’ingano ntoya y’ ubuhinzi bugizwe ahanini n’ubuhinzi bw’ imboga ndetse n’aho abaturage baragirira amatungo yabo.

Inzira ya ba mukerarugendo igizwe n’urusobe rw’imihanda minini hamwe n’utuyira duto tw’abanyamaguru tugenda tunyura iruhande rw’ imirima, ibi bigatanga ubwiza bwihariye kuharebera ahirengeye. Mu cya kabiri cy’iyo nzira uhasanga ikigo kinini cy’ababana n’ubumuga bo mu gace k’iburasirazuba bw’ Afurika. Icyo kigo cyigizwe n’ ahatangirwa amahugurwa, amashuri, ivuriro/ibitaro, amacumbi, kiliziya, iduka ry’ ibikoresho/ibihangano by’ibibumbano/bibumbye ndetse n’ahacururizwa amafunguro n’ibinyobwa hahora hafunguye iminsi 7 igize icyumweru. Kuba ibi bikorwa remezo biri muri ako gace biha uhatembera igitekerezo cy’ ahantu yaruhukira.Iyi nzira y abamukerarugendo n’inzira ituje kandi inaruhura uyigenzemo.

2. INZIRA ZA RICHARD KANDT

Inzira za Richard Kandt zihuza ahantu ndangamateka hatandukanye mu Rwanda Richard Kandt yagiye agarukaho mu bushakashatsi bwe ku isoko ya Nil, atemberera cyangwa atura Rwanda kuva mu 1907, kumenya aha hantu hose, wakwifashisha ikoranabuhanga ryo kuri terefoni (App) Richard Kandt Mobile App wabona kuri playstore cyangwa apple store

Ushaka kuhasura wabona amakuru y’abagutembereza ndetse n’aho ari ho kuri iri koranabuhanga