Abafatanyabikorwa mu rwego rw'umurage ndangamuco barasabwa kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere uru rwego.

Ubwo Inteko y'Umuco yagiranaga inama n'abafatanyabikorwa bayo mu guteza imbere murage ndangamuco tariki ya 29 Ukuboza 2022, aba bafatanyabikorwa bishimiye uburyo bwo guhuriza hamwe ibikorwa byabo no guhanahana amakuru. Ni inama yateraniye i Kigali kuri Hotel Grand Legacy hagamijwe kungurana ibitekerezo ku iterambere ry'uru rwego buri wese abigize mo uruhare. Ni inama yabaye ku bufatanye n'Ikigo Mpuzamahanga cyiga ku gusigasira no kubungabunga umurage ndangamuco.

Mu mishinga imwe yagaragajwe n'Inteko y'Umuco, hagarutswe ku mushinga wa Rwanda Heritage Hub ugamije guhugura urubyiruko no kurukangurira kwibona mu murage warwo hifashishijwe cyane cyane ikoranabuhanga rigezweho ndetse bikaba byafasha mu kuwubungabunga no kubyara akazi.

Mu kiganiro uruhare rwa buri wese  mu kubungabunga umurage ndangamuco, nyakubahwa Intebe y’Inteko Amb. Robert Masozera yagarutse ku murage w’u Rwanda ufatika n’udafatika anagaragaza ko umurage w’u Rwanda ari mugari ariko ko ibyiza biwurimo dufite inshingano zo kuwuhererekanya n’abazadukomokaho.

Abitabiriye iyi nama bagaragarijwe ko buri wese afite uruhare n'inshingano zo gusigasira, kumenyekanisha no guteza imbere ururimi rw'Ikinyarwanda, umuco n' umurage kugira ngo ibikorwa Inteko y'Umuco itegura bibashe kugera kuri buri muturage.