Abanditsi basabwe kurinda igitabo ngo kidatakara kubera umuvuduko mu by’ikoranabuhanga (ICT) isi iri kugenderaho.

Kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2023 u Rwanda rwifatanyije n'ibindi bihugu bya Afurika kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi w’Umunyafuruka, wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti: "Ubwanditsi bufite ireme, umusingi w'ubumenyi."

Mu biriro byo kwizihiza uyu munsi byabereye i Kigali mu Nyubako ikoreramo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), abanditsi basabwe kurinda igitabo kubera agaciro gifite mu guhererekanya umurage w’Igihugu. Abanditsi basabwe gutekereza icyo gukora ngo igitabo kidatakara muri uyu muvuduko isi iri kugenderaho mu bijyanye n’ikoranabuhanga (ICT).

MINUBUMWE ibinyujije mu kigo kiyishamikiyeho, Inteko y’Umuco, n'abafatanyabikorwa bayo, bakoze ibikorwa bitanukanye bijyanye no kwizihiza uyu munsi, byabimburiwe no gusura Inkoranyabitabo y'Igihugu (National Library Services).

Mu ijambo ry'ikaze, Uwiringiyimana Jean- Claude, Intebe y'Inteko Yungirije, yashimiye abanditsi ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’igitabo mu Rwanda, abibutsa ko ari bo mutwe w’uruganda rw’igitabo, kandi ko bafite inshingano yo gufasha mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika. Yabakanguriye kurushaho gukorera hamwe nk'umuryango, bakibuka kwita ku gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere igitabo, no gutekereza cyane ku bo bandikira igihe cyose bahitamo icyo bandika ndetse n'ururimi bakoresha bandika.

Umuyobozi wa Federasiyo y’Uruganda rw’Igitabo mu Rwanda, Bwana Rusimbi John, we yakanguriye abanditsi kumenyekanisha no kwamamaza ibyo bakora, bakorana n'izindi nzego, yaba iz'imbere mu gihugu no hanze. Yakanguriye abanditsi kandi kunoza ibyo bandika kugira ngo bandike ibifite ireme, nk'uko insanganyamatsiko y'uyu mwaka ibivuga.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE Munezero Clarisse, ari nawe wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yashimye abanditsi, avuga ko Leta ibaha agaciro cyane. Yashimye ko umwanditsi ari umwalimu w’Umuryango Nyarwanda, ubikora ku bushake bwe ndeste rimwe na rimwe nta n’inyungu ijyanye n’amikoro ategereje, nyamara imbuto ye ikagera kuri benshi.

Yasabye ko uko umubare w’abanditsi wiyongera, n'ibyo bandika bikwiye kugira ireme, kugira ngo bifashe mu kongerarera Abaturarwanda ubumenyi. Ibi bikaba bimwe mu bizanatuma u Rwanda rugira ubukungu bushingiye ku bumenyi nk’uko biri mu nkingi z’Icyerekezo 2050.

Kuri uyu munsi kandi, Umwanditsi w'ibitabo, Bwana Arthémon Rurangwa, yamurikiye abitabiriye ibirori byo kwizihiza uyu munsi, igitabo yanditse yise "Rwanda 1994: Les Angoisses d'Adelaïde." Ni igitabo kigaruka ku mateka ashaririye, yo guhohoterwa no gufatwa ku ngufu, bamwe mu bakobwa n'abagore bahuye nayo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.