Abanyarwanda basabwe kwizihiza Umuganura barushaho gukorana umurava no gufatanya.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Kanama 2024, u Rwanda rwizihije Umunsi mukuru w’Umuganura. Ibirori byo kuwizihiza byabereye hirya no hino mu midugudu, mu Mirenge no mu Turere, naho ku rwego rw’Igihugu, ibirori byo kuwizihiza bibera mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange.
Uyu munsi mukuru ngarukamwaka wizihijwe hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: “Umuganura, Isoko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo Kwigira”, hagarukwa by’umwihariko ku kuganura hashyigikirwa gahunda yo kugaburira abana ku ishuri nk’imwe muri gahunda za Leta y’u Rwanda zo kwigira no kwishakamo ibisubizo.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana wari umushitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko Umuganura ari imwe mu nkingi z’umuco nyarwanda, ituma Abanyarwanda baba abo bari bo kandi ukabafasha kujya mbere. Yabasabye guhugukira umurimo no gufatana urunana kugira ngo bategure ibikorwa bizavamo umusaruro uzatuma bizihiza neza Umuganura w’umwaka utaha.
Ati : « Icyo Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yifuza ni uko Abanyarwanda bashyira hamwe ngo bigire kandi bashakire ibibazo bahura na byo ibisubizo biboneka mu muco wabo. Umuganura twizihiza urusheho gutuma twunga ubumwe kuko ari bwo budufasha gukika ibizazane no gutegura ibyo tuzaganura mu myaka izaza. Nguko kwigira u Rwanda rwifuza. »
Minisitiri Bizimana yavuze ko kwizihiza Umuganura ari umwanya wo kwibukiranya akamaro ku muco nyarwanda mu byo dukora byose, no mu buzima bwacu bwa buri munsi. Akaba ari nayo mpamvu Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagawugaruye mu mwaka 2011, ishingiye ku ruhare umuco ufite mu iterambere ry’Igihugu no kubaka, gusigasira no gushimangira, ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yashishikarije abantu bose kuganura bashyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishyuri, avuga ko ari uburyo bwo kuganuza abatoya.
Ati "U Rwanda rwifuza gukomeza kurera abana barwo bose kandi neza. Ari nayo mpamvu iyi guhunda yo kubagaburira mu mashuri ikenewe, kugira ngo bakure neza, bige neza, no kugira ngo hatagira uwata ishuri yagiye gushaka amaramuko."
Yahamagariye abantu ku giti cyabo, imiryango itari iya Leta, amadini n'amatorero, abikorera, n’Abanyarwanda bose muri rusange, gushyigikira iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.