Abatanga serivisi mu Rwanda, basabwe gukoresha ururimi rudaheza umunyarwanda n’umwe ari rwo Ikinyarwanda.

Mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, wabaye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 28 Gashyantare 2024, uwari umushyitsi mukuru muri ibi birori, Madamu Uwacu Julienne, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yasabye abaturarwanda guterwa ishema no kuvuga Ikinyarwanda kuko ari rwo rurimi ruhuza abanyarwanda, rukaba n’ishema ry’igihugu.

 
Hon. Uwacu yibukije ko ubu Ikinyarwanda kiri hose no muri byose, mu gihugu; haba mu bukungu, politiki, ubutabera, uburezi, ubuvuzi, kikaba mu bushakashatsi, mu buhanzi, mu itangazamakuru n’itumanaho, mbese mu buzima bw’abaturarwanda bwa buri munsi. Yasabye ko hatagira umunyarwanda, yaba umukuru cyangwa umuto uhezwa ku guhabwa serivisi mu rurimi azi neza.  
Ati: “Ubwo twizihiza uyu munsi w’ururimi kavukire, reka mpe ubutumwa, abantu twese dufite aho duhurira n’Abanyarwanda tubaha serivisi, tubafasha ku byo baza badukeneyeho; ururimi rumwe rushobora gutuma ukora ubucuruzi, ukaba wizeye ko nta munyarwanda uheje, umuto cyangwa umukuru, ni Ikinyarwanda.” 


Hon. Uwacu yakanguriye urubyiruko kumenya no kunoza Ikinyarwanda, avuga ko nubwo Abanyarwanda bakwiye kumenya n’izindi ndimi kuko zituma bahahirana n’amahanga, ariko Ikinyarwanda cyo ari agaciro n’ubumwe byabo. 
Ati "turakangurira urubyiruko kumenya ikinyarwanda neza. Nta ntwari zabaye intwari mu ndimi zitari iz'ibihugu byabo. Ntabwo umunyarwanda yaba intwari mu gishinwa cyangwa mu Cyarabu, Igifaransa, Icyongereza n'izindi ndimi. Ni ukuzirikana ko ubutwari bwacu buzashingira ku bo turi bo; turi Abanyarwanda. Ntabwo mu Rwanda tuzagera ku rwego twifuza ku zindi ndimi tutaramenya neza Ikinyarwanda".  

Buri mwaka, ku itariki 21 Gashyantare isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire. Mu Rwanda, uyu munsi wizihijwe kuri uyu wa 28 Gashantare 2024, wizihirizwe mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, mu ishuri rya “Green Hills Academy” ku nsanganyamatsiko igira iti: "Tumenye Ikinyarwanda, ururimi rwacu ruduhuza".


Ibirori byo kuwizihiza, ku rwego rw’Igihugu, byashyizwe mu ishuri rya Green Hills Academy nk’ikigo gifite umwihariko wo kuba ari ikigo mpuzamahanga, gifite abanyeshuri n’abarimu b’Abanyarwanda n’abanyamahanga, na gahunda mpuzamahanga, ariko bakaba banafite amasomo yigisha abanyeshuri babo Ikinyarwanda n’umuco nyarwanda.