Abatanga za serivisi barasabwa kwimakaza Ikinyarwanda kugira ngo abazisaba bazibone zuzuye kandi hakoreshejwe ururimi bibonamo.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire ku wa 21 Gashyantare 2023, hagarutswe ku ruhare rw’Ikinyarwanda nk’ingobyi y’umuco n’ishingiro ry’ubumwe bw’Abanyarwanda. Ni ibirori byabereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo ku nsanganyamatsiko  igira iti «Tuboneze kandi twimakaze Ikinyarwanda mu mitangire ya serivisi». Mu kwizihiza uyu munsi, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Nyakubahwa Rosemary Mbabazi yafunguye ku mugaragaro imurika ku mateka y’Ikinyarwanda rimuritswe mu ngoro y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iri i Huye. Iri murika rigaragaza Ikinyarwanda nk’ururimi nyambukiranyamipaka ruvugwa n’abasaga miliyoni mirongo ine (40,000,000). Rigaragaza kandi isano iri hagati y’Ikinyarwanda n’izindi ndimi ndetse n’uko cyagiye gikungahazwa haba mu ihangwa ry’amagambo, mu buvanganzo n’ibindi.

ifoto: Ubwo Minisiti w'Urubyiruko n'Umuco Rosemary Mbabazi n'abandi bayobozi basobanurirwaga amateka yo ku ntebe y'abasizi

ifoto: abaturage b'i Karama no mu nkengero zaho bakurikiye ibirori by'uyu munsi

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire 2023 byaranzwe no kuzirikana ahantu ndangamurage/ndangamateka hafite uruhare mu gukungahaza Ikinyarwanda n’amateka y’u Rwanda muri rusange. Ku musozi wa Kiruri ho muri Karama mu Karere ka Huye ni ho habereye ibirori byo kwizhiza uyu munsi ku rwego rw’Igihugu nka hamwe mu hazwi cyane nk’Intebe y’abasizi. Aha hari ku isoko y’inganzo y’abasizi bazwi cyane nka Nyakayonga ka musare, Sekarama ka Mpumba , Bagorozi, Nyirarumaga n’abandi. Aganira n’abaturage bo muri aka Karere n’abakomoka kuri iyi miryango y’abasizi bakibuka n’uko iyo nganzo y’ibisigo yari iteye, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco yashimiye aba bakomoka kuri aba basizi b’abakurambere kuba barabashije gusigasira umurage w’u Rwanda anabizeza ubufatanye buzatuma uyu murage utibagirana kugira ngo usakazwe mu rubyiruko n’abazadukomokaho. Aba bakomoka ku miryango y'abasizi barimo Rugemintwaza Innocent na bagenzi be bahawe umwanya bagaragaza bimwe mu bisigo by'abo bakomokaho.

ifoto: bamwe mu bakomoka ku miryango y'abasizi b'i Kiruri

Ubuvanganzo nyemvugo ni kimwe mu bintu by’ingenzi byafashije gusigasira umurage w’u Rwanda utandukanye harimo n’ururimi rw’Ikinyarwanda kuva ku bisekuruza byo hambere kugera kuri ubu.

Mu bikorwa bisigasira umurage byagarutsweho harimo ubukerarugendo bushingiye ku muco, amateka n’abaturage burimo gutezwa imbere muri aka karere ahagarazwa by’umwihariko amateka y’Umujyi wa Huye mbere, mu gihe cy’ubukoroni no mu gihe cy’ubu (ibizwi nka Huye city tour) ndetse ‘umuhora w’ibisumizi ugaruka ku mateka y’ingoma z’Ubungwe n’u Rwanda n’ibindi.