Hirya no hino Abanyarwanda bizihije umuganura 2022

Tariki 5 Kanama 2022, hirya no hino mu gihugu Abanyarwanda bizihije  umuganura ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.” Ni igikorwa cyabereye hirya no hino mu turere tw’Igihugu,  mu midugudu no mu miryango y’Abanyarwanda baba mu mahanga. Ku rwego rw’Igihugu, umuganura wizihirijwe mu Murenge wa Rusiga, Akarere ka Rulind mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu ijambo rye Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente wari umunshyitsi mukuru muri ibi birori, yagaragaje ko umuganura ukwiye kubera Abanyarwanda uwo gufata imihigo n’ingamba nshya hagamijwe kongera umusaruro. Yasabye kandi ko igihembwe cy’ihinga kigiye gutangira gikwiye kuzagira umusaruro mwinshi ugereranyije n’uw’icyashize, ibi bikaba bizagerwaho nihashyirwa mu bikorwa neza ingamba  n’inama zitangwa harimo gukoresha neza ifumbire, imbuto z’indobanure n’ibindi.

Muri ibi birori Guverinoma y’u Rwanda yatanze imbuto n’ inka 5 ku miryango itishoboye yari izikeneye, inaha abana bagize itorero imitavu ryo mu Karere ka Kirehe ryasusurukije abitabiriye ibirori mu gihangano gisobanura umuganura inka 3 zizabakamirwa ku ishuri.

Ibi birori byanaranzwe n’umuhango wo guha abana amata ndetse n’imurikabikorwa ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, ubucukuzi n’ibindi.  

Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana ukomeza kuba umuhango ukomeye w’Abanyarwanda kuva mu binyejana bya kera gusa wagiye ukomwa mu nkokora mu bihe bitandukanye, ariko ukongera ukagaruka kubera indangagaciro ziwukubiyemo kuko ushingiye ku kugira umutima ukunda u Rwanda no kunga ubumwe.