i Kigali hafunguwe imurika ry'igihe gito kuri muzika nyarwanda

Ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2023 hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w'Umurage Ubitswe mu Majwi n'Amashusho, hafunguwe imurika ry'igihe gito ku murage w'amajwi ugizwe n'indirimbo n'ibindi byiciro by'ubuvanganzo.

Ibi bihangano ni ibyafashwe mu gihe cy'ubukoloni bikaba byiganjemo indirimbo n'imbyino gakondo byari bimaze igihe bimuritswe mu ngoro ya Tervuren mu gihugu cy'Ububiligi.

Ubwo yafunguraga iri murika Amb. Robert Masozera Intebe y'Inteko mu Nteko y'Umuco, yashimiye abafatanyabikorwa barimo abantu ku giti cyabo ndetse n'inzego bakora uko bashoboye kugira ngo umurage w'u Rwanda usigasirwe kandi unamenyekane mu bakiri bato n'abo mu gihe kizaza. 

Yanagarutse kandi ku bibazo biri mu rwego rw'ubuhanzi aho yagaragajemo nk'ubukeya bw'ibikorwa remezo muri tumwe mu turerere, ireme rya bimwe mu bihangano bisohoka ndetse n'ubwitabire bw'abahanzi mu ishuri rya muzika.

Yasabye abahanzi nyarwanda kumva izi ndirimbo bamurikiwe bakaba banazifashisha mu guteza imbere ubuhanzi bwimakaza umurage kuko ari bwo buramba.

Iri murika rizamara amezi atatu (27/10/2023 - 26/01/2024), riri mu nyubako y'Ishyinguranyandiko ry'Igihugu iherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali rikaba rishobora gusurwa ku buntu mu minsi n'amasaha by'akazi.

Muri iki gikorwa, hanamuritswe kandi igitabo cya Muzika gakondo y'Abanyarwanda cyanditswe ku bufatanye bw'Inteko y'Umuco n'umushakashatsi Prof. Gamaliel Mbonimana. Iki gitabo kigaruka ku mateka ya muzika mu Rwanda ndetse n'ibyiciro byayo bitandukanye. Cyanditse mu buryo bwa gihanga aho kigaragaza abagize uruhare mu iterambere rya muzika nyarwanda yo hambere na zimwe mu ndirimbo hifashishijwe amanota ya muzika.

 Uyu mwanditsi  yavuze ko yishimira kuba yarabashije kugaragariza abato ibyihishe muri uyu murage dore ko ngo uretse kubyandika mu bitabo bitandukanye yanabashije kubyigisha urubyiruko muri kaminuza binyuze mu buvanganzo nyarwanda.