I Nyamasheke hafunguwe imurika ku kuvuba imvura, no kurinda no kwagura Igihugu.
Kuri uyu wa 02 Nyakanga 2023, ku bufatanye n’Akarere ka Nyamasheke, Inteko y’Umuco yafunguye imurika ndangamurage ryateguwe n'urubyiruko ruri guhugurwa ku murage ndangamuco no kuwubyaza umusaruro hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho binyuze mu mushinga witwa Igicumbi cy'Umurage (Rwanda Heritage Hub). Ni imurika rishingiye ku mafoto y’ahantu ndangamurage hakigaragara ibimenyetso by’ubuhanga bw’Abanyarwanda mu kuvuba imvura, kurinda no kwagura Igihugu.
Iri murika ry'igihe gito ryateguwe mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda kumenya umurage w’Igihugu, kuwukunda, kuwurinda no kwita ku bimenyetso byawo bikiboneka hirya no hino. Rimuritse mu nyubako y’Akarere ka Nyamasheke.
Mu ijambo rye, Intebe y'Inteko Yungirije Uwiringiyimana Jean- Claude yashimiye Akarere ka Nyamasheke ubushake kagaragaje kugirango iri murika rigerweho, avuga ko ubu bushake bukenewe no mu tundi Turere kugira ngo hakomeze kubungabungwa umurage twarazwe n’abasekuru bacu kandi tuzawurage abadukomokaho.
Intebe y’Inteko Yungirije yavuze ko ahantu ndangamurage habumbatiye amateka y’Abanyarwanda hadakwiye kubungabugwa gusa, ko ahubwo hanakwiye kubyazwa umusaruro kandi bitabangamiye uwo murage n’umwimerere wawo.
Yashimye igikorwa cyo gufungura imurika ndangamurage ryateguwe n'urubyiruko ruri guhugurwa ku murage ndangamuco no kuwubyaza umusaruro hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho binyuze mu mushinga witwa Igicumbi cy'Umurage (Rwanda Heritage Hub)
Yongeyeho ko ishyirwa mu bikorwa ry'iyo mishanga ari amahirwe akomeye kuri benshi kuko izatanga akazi kandi ikazaba n'uburyo bwo kumenya ubukungahare bw'umurage ndangamuco w'u Rwanda.
Mu ijambo rye, Umuyobozi wa w'Akarere ka Nyamasheke Madame Mukamasabo Appolonie yavuze ko u Rwanda rukungahaye ku murage ufatika n’udafatika kandi ufite umwihariko n’ubwiza nyaburanga. Yongeyeho ko kumenya uwo murage, kuwubungabunga, no kuwuteza imbere ari inshingano za buri Munyarwana.
Yashimye Leta ko ibinyujije mu Nteko y’Umuco ikora ibishoboka byose kugira ngo ibungabunge kandi isigasire umurage gakondo w’Igihugu. Ashima buri wese wagize uruhare mu bushakashatsi bwatumye imurika ryafunguwe rigerwaho, avuga byerekanye ko hari amahirwe ari mu Karere ka Nyamasheke kandi ko bagiye kuyabyaza umusaruro.