Igazeti UMURAGE No 3 yasohotse.

Inteko y’Umuco yasohoye nomero ya gatatu (3) ya gazeti UMURAGE yitwa Ikoranyamagambo n’Ihangamuga mu Kinyarwanda, ikaba ikubiyemo inyandiko z’ubushakashatsi ku ihangamuga n’ikoranyamagambo.

Iyi gazeti UMURAGE no 3 ikubiyemo inyandiko z’ubushakashatsi eshenu (5). Enye (4) zerekeye amuga, imwe (1) yerekeye ikoranyamagambo. Inyandiko z’ubushakashatsi zerekeye amuga zakoze ku ngeri zitandukanye: harimo iyavuye imuzingo imihangire y’amuga; iyerekeye imyigishirize y’indimi, igasobanura agaciro ko kugira ikibonezamvugo gikungahaye ku muga, ikanagaragaza ko ari ishingiro ry’imikoreshereze inoze y’ururimi rw’Ikinyarwanda; ndetse n’inyandiko ya gihanga yibanze ku muga y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Inyandiko ya nyuma ku muga yerekeye ubukungu bw’Igihugu, ikaba ari urugero ko Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kwikungahazaho amuga y’Ikinyarwanda yo mu ngeri zitandukanye z’ubumenyi.

Indi nyandiko yerekeye ikoranyamagambo, ikaba urugero rwiza rukangurira abantu ku giti cyabo kwandika inkoranyamagambo bitewe n’abo bashaka kuyandikira n’icyo bashaka kubagezaho. Muri iyi nyandiko ya gihanga umwanditsi yagaragaje ibibazo biriho mu gushyira inkoranya mu ikoranabuhanga n’ibisubizo byabyo.

Igazeti UMURAGE no 3 ikubiyemo amakuru buri Munyarwanda wese ukeneye kwihugura ku muga y’Ikinyarwanda no kunoza imikoreshereze y’Ikinyarwanda akwiye kumenya. Iboneka mwayisanga ahari Ingoro z’Umurage z’Inteko y’Umuco ndetse no ku ruburwa ‘website’ rw’Inteko y’Umuco.

Inteko y’Umuco ifite mu nshingano zayo kurinda no guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda, gukora ubushakashatsi ku Kinyarwanda, gukungahaza ururimi rw’Ikinyarwanda kugira ngo rukoreshwe mu bumenyi bw’ingeri zose, no kubika, kumurika, gutangaza ibyavuye mu bushakashatsi ku Kinyarwanda. Igazeti y’ubushakashatsi yitwa UMURAGE, itangazwamo inyandiko za gihanga zikozwe ku bijyanye n’inshingano z’Ikigo.