INES Ruhengeri yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa y’amatorero y’imbyino gakondo za Kinyarwanda mu mashuri makuru na kaminuza

Mu marushanwa y’amatorero y’imbyino gakondo za Kinyarwanda yo mu mashuri makuru na kaminuza yaberaga mu karere ka Huye  kuva tariki 29 kugera tariki 30 Nyakanga, Ishuri rikuru rya INES Ruhengeri ryo mu Karere ka Musanze ryegukanye umwanya wa mbere mu mashuri 16 yitabiriye.

Aya marushanwa yari agamije gukangurira Abanyarwanda muri rusange urubyiruko rwo mu mashuri makuru na kaminuza ibyiza by’umuco nyarwanda, bazirikana indangagaciro zikubiye mu muganura. Yari agamije kandi  guha urubuga urubyiruko rwo muri za kaminuza n’amashuri makuru ngo rugaragaze ubukungu bukubiye mu mbyino nyarwanda no kugaragaza impano nshya.

Uwiringiyimana Jean Claude Intebe y’Inteko Yungirije  mu Nteko y’Umuco,  yavuze ko insanganyamatsiko y'aya marushanwa yibutsa ko Abanyarwanda bakwiriye kwibuka gushishikarira umurimo, barangwa n'ubumwe bugaragarira mu bufatanye, gutabarana no gusangira. By'umwihariko, urubyiruko rurashishikarizwa gukora cyane kugira ngo rujyane n'isi ya none ifite umuvuduko udasanzwe. Yashimiye kandi Kaminuza y’u Rwanda yakiriye aya marushanwa n'amashuri makuru yose yitabiriye.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye Ange Sebutege wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu gusoza aya marushanwa, yagaragaje ibyiza by' umuco w'u Rwanda bikwiriye gukomeza gutozwa. Yagarutse ku biza n' izuba ryinshi byaranze igihembwe cy'ihinga A ariko ko Abanyarwanda bakwiriye kubakira ku bumwe, kuko ari ho havomwamo imbaraga zo guhangana n'ibibazo kuko ubumwe bw'Abanyarwanda ari zo mbaraga zabo, bityo rero bukaba bukwiriye kuba injishi n'inkingi y'iterambere ry'ibyiza Abanyarwanda bishimira.

Uko amatorero yitabiriye amarushanwa yakurikiranye:

No.

Izina ry’itorero/Kaminuza

Amanota: %

1

INES Ruhengeri

89,3

2

UR/Nyarugenge Campus

85

3

UR/Huye Campus

83,4

4

UTAB

83

5

IPRC Tumba

81

6

UR/Nyagatare Campus

74,8

7

UR/Busogo Campus

73

8

UR/Rukara Campus

71,4

9

UR/Remera Campus

65,8

10

UNILAK

56,2

11

IPRC Karongi

55,8

12

UR/Rusizi Campus

55,5

13

UR/Rwamagana Campus

55,2

14

IPRC Gishari

UR/Gikondo Campus

54,4

54,4

16

Kaminuza ya Gitwe

50,5

Amarushanwa nk'aya kandi yateguwe mu rubyiruko rw'Abanyarwanda ruba mu mahanga.

Amatorero 8 yo mu bihugu bitandukanye akaba yaritabiriye aya marushanwa hifashishijwe ikoranabuhanga, amwe muri yo yerekanye imikino y'imbyino zabo mu kiganiro ku muganura cyahurije  hamwe Abanyarwanda baba mu mahanga na Minisiteri  y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ndetse n'Inteko y'Umuco ku wa 30 Nyakanga 2023. 

Dore uko amatorero y'Urubyiruko rw'Abanyarwanda baba mu mahanga yarushanyijwe:

NO

IZINA RY’ITORERO

IGITERANYO  CY'AMANOTA (%)

1

ITORERO  INDATWA RYO MURI  CHANGSHA Aziya/u Bushinwa

85

2

ITORERO KARAME:  U Burayi/ u Budage

82

3

ITORERO ITETERO: U Burayi /u Bubiligi

80

4

ITORERO IGICUMBI CY’UMUCO: Afurika/ Senegali

79

5

ITORERO RY’ISHURI RY’UMUCO WA KINYARWANDA (Abanyarwandakazi baba muri Suwede): U Burayi/Suwede

78.5

6

ITORERO DUTARAMANE: Amerika/ Washington/Seattle

61.5

6

ITORERO ISANGO: Afurika/Repubukika ya Santarafurika

61.5

8

ITORERO RY’ISHURI UMUCO: U Burayi/u Bubiligi/ Liege

57