Inteko y’Umuco mu bukangurambaga bukangurira abanyarwanda gukunda gusoma no kwandika

Kuva ku itariki ya 7 kugeza kuya 16 Nzeli 2022, Inteko y'Umuco (RCHA), ibinyujije mu ishami ryayo rya Serivisi z’Inkoranyabitabo y'lgihugu na Serivisi z'amasomero, yateguye ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika, ibikorwa ifatanyijwe n'abafatanyabikorwa batandukanye bibumbiye muri mu ihuriro ryitwa SOMA RWANDA.

Hifashishijwe insanganyamatsiko igira iti “Tuvugurure aho twigishiriza gusoma no kwandika” Inteko y’Umuco, nk’uko bisanzwe buri mwaka, iri muri ubu bukangurambaga mu gihe cy'uku kwezi kwa Nzeli, ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika ari nako kubamo umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika, kukaba kandi umwanya mwiza wo gushishikariza Abanyarwanda kugira umuco wo gusoma no kwandika, dore ko bigira uruhare mu kubaka umuturage ufite ubukungu bushingiye ku bumenyi nk’uko biri mu ntego z’Igihugu.  

Mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu Banyarwanda, Inteko y’Umuco yateguye ibiganiro mu itangazamakuru; itegura amarushanwa yo gusonera mu ruhame n’ayo kwandika inkuru ngufi ndetse abazayatsinda bakazahabwa ibihembo. Ikindi kandi hazashyirwa mu bikorwa icyiciro cya mbere cyo gushinga amahuriro yo gusoma mu rurimi rw'lgifaransa.

Guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ni imwe mu nshingano z'lnteko y'Umuco (RCHA), Ikigo gishamikiye kuri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco (MYCULTURE).