Inteko y’Umuco yamuritse ibitabo yashyizwe mu buryo bw’amajwi.
Kigali, 22 Ukuboza 2025, Inteko y’Umuco ibinyujije mu gikorwa cy’Imurikabikorwa rya Serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu (National Library Services open day) cyabereye i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, yamuritse ku mugaragaro ibitabo byatangirijweho gahunda yo gushyira ibitabo mu buryo bw’amajwi (audio books), mu rwego rwo koroshya isoma ry’ibitabo no kubungabunga umurage.
Mu ijambo rye, Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera yavuze ko ibi bitabo bishyizwe mu buryo bw’amajwi ku nshuro ya mbere. Yahamije ko ari intambwe ikomeye mu kubungabunga umurage ndangamuco no kwegereza Abanyarwanda ubumenyi mu buryo bworoshye, bukenewe cyane muri iki gihe cy’ikoranabuhanga.
Ati: “Kuba abakiri bato bitabira gusoma kandi bakaba bari cyane mu ikoranabuhanga, dufite twese umukoro wo gukomeza gushyira ibitabo bifatika mu ikoranabuhanga. Ni imwe mu mpamvu zatumye Inteko y’Umuco itangira gushyira ibitabo mu buryo bw’amajwi hagamijwe ko bigera kuri benshi mu buryo bworoshye.”
Icyiciro cya mbere cy’ibitabo byashyizwe mu buryo bw’amajwi kigizwe n’ibitabo bitatu, byatoranyijwe hashingiwe ku bibazo bikunze kwibazwa ku muco, imyambarire ndetse n’ubukwe bwa Kinyarwanda. Ibyo bitabo ni:
Guhindura ibitabo mu majwi bigamije gufasha abanyarwanda batandukanye barimo abafite imbogamizi mu gusoma, abaturage bo mu bice by’icyaro bafite ibitabo bike, ndetse n’abakoresha telefoni zigendanwa. Ni umushinga ujyana no kongerera ireme ibikorwa byo gusoma no kwandika nk’uko bikubiye mu bushakashatsi bw’Inteko y’Umuco bwerekana ko umuco wo gusoma mu Rwanda ukiri ku kigero gikeneye kongerwamo imbaraga.
Intebe y’Inteko y’Umuco Amb. Masozera yashimye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare muri iki gikorwa ndetse asaba ko aya majwi y’ibitabo asangizwa Abanyarwanda bose. Yasoje yifuriza Abanyarwanda iminsi mikuru myiza ya Noheri n’Umwaka mushya muhire wa 2026, yifuze ko waba uw’uburumbuke mu kubaka umuco wo gusoma no kubungabunga ubumenyi buri mu bitabo.
Kugeza ubu Inkoranyabitabo y’Igihugu ibitse ibitabo bigera ku 16 330 n’ibinyamakuru bitandukanye birimo Imvaho Nshya, The New Times, Kinyamateka n’ibindi.