INTEKO Y’UMUCO YONGEREYE IGIHE CY’AMARUSHANWA YATEGUYE KU BUHANZI BW’IMIVUGO N’INDIRIMBO

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire uzaba tariki ya 21 gashyantare 2023, Inteko y'Umuco yateguye amarushanwa y’ubuhanzi bw’imivugo n’indirimbo bugamije gusigasira no guteza imbere Ikinyarwanda n’umuco w’u Rwanda.

I. IBYICIRO BY’AMARUSHANWA N’ABO YANEGEWE:

A)     IMIVUGO

Aya marushanwa azakorwa n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye n’ay’ubumenyi ngiro, n’abo mu mashuri makuru na kaminuza. Agamije gukangurira urubyiruko kubungabunga Ikinyarwanda no kuzirikana indangagaciro z’umuco nyarwanda biciye mu buhanzi bukozwe mu Kinyarwanda kinoze.  Azakorwa mu byiciro bibiri:  
•    Abari mu cyiciro cy’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye n’ay’ubumenyi ngiro bazarushanwa mu buhanzi bw’imivugo mu Kinyarwanda kinoze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’Ingoro ndangamurage z’u Rwanda mu gusigasira no kumenyekanisha umurage nyarwanda”. 
 
•    Icyiciro cy’abanyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza (yaba ari aya Leta cyangwa ayigenga), bazarushanwa mu buhanzi bw’imivugo mu Kinyarwanda kinoze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza indangagaciro na kirazira zishamikiye ku ndangagaciro remezo y’ubupfura”

B)     INDIRIMBO
Mu rwego kandi rwo gushishikariza abahanzi bose ba muzika gukomeza kubungabunga ururimi rw’Ikinyarwanda n’umuco w’u Rwanda, ku Munsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire uzaba tariki ya 21 2023, Inteko y’Umuco izashimira abahanzi ba muzika bazaba bagaragaje ko bafasha mu gusigasira no guteza imbere Ikinyarwanda n’Umuco w’u Rwanda mu buhanzi bwabo, bikohererezwa Inteko y’Umuco mu majwi cyangwa amashusho. 
IBIHANGANO BYOSE (IMIVUGO N’INDIRIMBO) BYOHEREZWA KURI IMERI ZIKURIKIRA:  info@rwandaheritage.gov.rw no kuri ymurego@rwaheritage.gov.rw/jniyomugaba@rwandaheritage.gov.rw 

I.  IGIHE CYO KOHEREZA IBIHANGANO:
ITARIKI NTARENGWA YO KWAKIRA IBIHANGANO YAVUYE KU WA 10/01/ 2023 YIMURIRWA KU ITARIKI YA 22 MUTARAMA 2022.

Ku bindi bisobanuro wareba aha