Intore z’u Rwanda zashyizwe mu murage ndangamuco w’Isi
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ryashyize Intore z’u Rwanda mu murage ndangamuco udafatika w’Isi.
Ni icyemezo cyafashwe mu nama ya 19 y’Akanama k’Abahagarariye Ibihugu mu Kurinda Umurage w’Isi, iri kubera i Asunción muri Paraguay kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 7 Ukuboza 2024. Byemejwe kuri uyu wa 3 Ukuboza 2024, bikaba bigaragaza agaciro k’imbyino gakondo nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga, cyane ko umuhamirizo w’Intore umaze kugera henshi binyuze mu bitaramo by’Itorero ry’Igihugu Urukerereza n’ibindi bitandukanye binyura benshi.
Ambasaderi Robert MASOZERA, wahagarariye u Rwanda muri iyi nama, mu izina ry’u Rwanda, yashimiye cyane akanama kafashe uyu mwanzuro. Yagarutse ku kamaro ko kubungabunga uyu murage kugira ngo uzaragwe ibisekuruza bizaza, avuga ko ari ishema rikomeye ku Banyarwanda bose.
Ati “Ntewe ishemo no kuvuga mu izina rya Leta y’u Rwanda, twishimira uru rutanbwe rudasanzwe rutewe, ruzahora rwibukwa mu mateka: Ishyirwa ry’Intore z’u Rwanda ku rutonde rw’umurage ndangamuco udafatika w’Isi. Akaba ari na wo murage udafatika wa mbere w'u Rwanda wanditswe kuri uru rutonde.”
Ubusanzwe umuhamirizo w’Intore ni kimwe mu bikunze kwizihiza Abanyarwanda n’abanyamahanga mu myidagaduro nyarwanda, byadutse ku ngoma ya Kigeli Rwabugili.