Inzego za Leta zirasabwa kuzirikana agaciro k'inyandiko (archives)

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Inyandiko (Archives), ku wa 09 Kamena 2023 Inteko y'Umuco yateguye inama nyunguranabitekerezo yarebeye hamwe ibijyanye n’imicungire y’inyandiko mu bigo n’inzego za Leta. Iyi nama yahuje abayozi mu bigo n’inzego za Leta zitandukanye.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo, Intebe y’Inteko, Amb. Robert Masozera yashimiye abayobozi bayitabiriye, avuga ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kongera gukangurira abantu bose kuzirikana ku kamaro k’inyandiko (archives).

Ku bijyanye n’agaciro n’akamaro k’inyandiko (archives) mu Rwanda, yavuze ko inyandiko ari umurage ukomeye udakwiye kuzimira, ahubwo ukwiye kwitabwaho, ukabungwabungwa, ukanamenyekanishwa.

Yavuze ko inyandiko (archives) ari ububiko bw’amakuru y’ingenzi, akenerwa n’abifuza kumenya ibibera mu Gihugu muri rusange, cyane cyane yifashishwa kugira ngo hamenyekane ibyabaye mu gihe cyashize (amateka).

Ku bijyanye n’ishusho y’uko inyandiko zifashwe mu bigo bya Leta, Amb. Robert Masozera yavuze ko nyuma y’igenzura ryakozwe, byaragaragaye ko mu bigo bya Leta kubungabunga inyandiko bigikeneye imbaraga nyinshi, kuko ahenshi inyandiko zitaratunganywa ngo zibikwe neza.

Yagaragaje ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko zimwe ziri mu bikoresho bidakwiye kubika inyandiko cyangwa zinanyanyagiye hasi, aho zishobora guhura n’ibizangiza, bityo amakuru zibumbatiye akagenda yangirika buhoro buhoro.

Ikindi kibazo cyagaragaye muri rusange, ni ibigo n'inzego za Leta bitagira abakozi bize ibijyanye ko kwita ku nyandiko mu mbonerahamwe y'imirimo yabyo (structure), n'aho bari bakaba bafatwa nk’abakozi baciriritse (support staff) kandi ubundi bakwiye kuba abakozi babishoboye (technical professionals).

Abitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo basabye ko abakozi bashizwe kwita ku nyandiko mu bigo n'inzego za Leta bakwiye kwitabwaho, bagahabwa amahugurwa akwiye, atuma bajyana n’igihe, bakanazamurwa mu ntera, bagashyirwa ku ntera ijyanye n’akamaro k’inyandiko bashinzwe kwitaho.

Inteko y'Umuco yijeje abibatabiriye inama ko izakomeza gukorera ubuvugizi abanyamwuga (les Archivistes) kugira ngo statut yabo mu bakozi ba Leta yongere izuzumwe neza, ndetse n'ibindi bibazo bikigaragara mu micungire n'ibungabungwa ry'inyandiko bibashe kubonerwa umuti urambye.