Ku Ngoro Ndangamurage y’Ibidukikije hatashywe imurika ryakozwe ku bufatanye na n’Intara ya "Rhenanie Palatinat"

Kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022, Umukuru w’Intara ya "Rhenanie Palatinat", mu Gihugu cy’Ubudage, 'Minister President' Malu Dreyer n’Intumwa yari ayoboye, bari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Hon. Gatabazi Jean Marie Vianey, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Habitegeko Francis, Intebe y’Inteko mu Nteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert ndetse na Mayor w’Akarere ka Karongi MUKARUTESI Vestine n’abandi bayobozi, batashye imurika (exhibition) riri mu Ngoro Ndangamurage y'Ibidukikije iri mu Karere ka Karongi. Imurika ryatashywe  ryakozwe n'Inteko y'Umuco ku bufatanye n'ikigo gishinzwe Umurage Ndangamuco mu Ntara ya "Rhenanie Palatinat".

Mu ijambo yagejeje kubitabiriye uyu muhngo, Intebe y'Inteko, Amb. Masozera yashimye ubufatanye bwiza buri hagati ya Rhineland-Palatinate n'u Rwanda ndetse n'umushinga bakoranye ku Nzu Ndangamurage y'Ibidukikije, avuga ko ibyo ari ibihamya bidashidikanywaho byerekana umubano mwiza u Rwanda rufitanye na Rhineland Palatinate mu rwego rw'umurage ndangamuco, inzu ndangamuco no kungurana ubumenyi.

Yashimye uruzinduko rw’intumwa za Rhineland-Palatinate zagiriye ku mu Nzu Ndangamurage y’Ibidukikije, avuga ko ruje mu gihe gikwiye, dore ko rwakozwe mu gihe u Rwanda na Rhineland-Palatinate bizihiza isabukuru yimyaka 40 y'ubufatanye.

Nyakubahwa Malu Dreyer mu ijambo rye, yashimye umubano mwiza kandi wizewe Rhineland-Palatinat ifitanye n'u Rwanda. Yavuze ko bazakomeza ubufatanye mu gutera inkunga imishinga yo kurengera ibidukikije kandi ko bishimiye kwigira ku byo inzu ndangamurage y’ibidukikije yigisha bijyanye n’ingufu zisubira kuko ari ikibazo gihangayikishije Isi muri rusange.

Rhineland-Palatinate yafatanije n’Inteko y'Umuco (RCHA) mu yindi mishinga irimo imurika ryerekeye "Umurage ndangamuco wa Rhineland-Palatinate n'u Rwanda", ryateguwe na RCHA hamwe n'Ikigo gishinzwe Umurage Ndangamuco i Koblenz, iri murika ryakozwe muri 2018 ku Nzu Ndangamurage yitiriwe Richard Kandt i Kigali.