Kuba umusirimu ntibivuze kwibagirwa uwo uri we, ntibivuga gusiribanga umuco n’ururimi byawe- Min. Dr Utumatwishima
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yibukije Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko n’abandi bumva ko gusirimuka bijyana no kugoreka cyangwa kuvuga no kwandika nabi ururimi rw’Ikinyarwanda, abibutsa ko bakwiye gukoresha ubushobozi bwo mu myaka yabo bwo gushobora kumenya indimi nyinshi zishoboka ariko ntibazivange.
Ibi yabigarutseho ubwo, nk’umushyitsi mukuru, yagezaga ijambo ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire 2026, byabereye mu cyumba cy’Inama cy’Umujyi wa Kigali ndetse ndetse no mu Ishuri rya Koleji ya Kirisitu Umwami mu Karere ka Nyanza, aho aha hombi hahujwe hakoreshejwe ikoranabuhanga muri gahunda ya YouthConnekt Hangout.
Dr Utumatwishima yagize ati: “Kuba umusirimu ntibivuze kwibagirwa uwo uri we, ntibivuga gusiribanga umuco n’ururimi byawe.”
Yibukije abakiri bato ko iyo umuntu akiri muto aba afite amahirwe menshi yo kwiga indimi nyinshi kandi akazimenya neza. Yabibukije ko ururimi ruboroheye kandi bagomba kuvuga neza ari Ikinyarwanda ariko anabashishikariza kwiga neza no kumenya indimi z’amahanga biga, bakamenya kuzivuga neza batazivangavanga.
Yashimye cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga bagerageza kwigisha no gukosora abazikoresha bica Ikinyarwanda, ashimangira ko kwigisha ari uguhozaho.
Ati: “Ndashimira abantu bakunze gukoresha Instagram na X bigisha Ikinyarwanda, hari abantu bakoresha izo mbuga nkoranyambaga, umuntu yakosa bakamugira inama. Muri twe twigiramo abantu b’ibifura badakunda gukosorwa ariko ntimucike intege kwigisha ni uguhozaho. Hanyuma ibifura n’abadashaka kwiga burya aba yabyumvise, aba yigiza nkana.”
Intebe y’Inteko Amb Robert Masozera yagaragaje ko Inteko y’Umuco yakoze ubushakashatsi ku buryo Abanyarwanda bakoresha Ikinyarwanda mu buzima bwabo bwa buri munsi. Yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko 94% by’Abanyarwanda bemera ko Ikinyarwanda ari ururimi rwabo kavukire kandi barufata nk’ikirango cy’Ubunyarwanda. Yongereye ko ariko ku rundi ruhande, ubwo bushakashatsi bwagaragaje ibibazo bikigaragara bibangamiye Ikinyarwanda, birimo: Kugoreka cyangwa gukoresha nabi Ikinyarwanda, ikibazo cy’ivangandimi aho byagaragaye ko mu Mujyi wa Kigali, 73% by’abakoresha Ikinyarwanda bakivanga n’izindi ndimi, ndetse n'ikibazo cyo kugihinyura.
Yavutse ko ubushakashatsi bwagaragaje ko hari aho Ikinyarwanda gihinyurwa, kigafatwa nk’ururimi ruciriritse, rutatunga umuntu, cyangwa rutajyanye n’iterambere. Yavuze ko iyi myumvire ari yo ituma hari aho kidahabwa umwanya gikwiye, harimo no mu mitangire ya serivisi: muri banki, ibigo by’ubwishingizi, iby’itumanaho, ibigo bya Leta n’iby’abikorera.
Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire mu Rwanda bigaragaza ubushake bw’Igihugu bwo gushyira Ikinyarwanda ku isonga mu muryango, mu kazi, mu burezi, mu itangazamakuru no mu zindi nzego zose z’ubuzima bw’Igihugu.