Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro Ndangamurage, abaturage b’Umurenge wa Bwishyura basabwe kurangwa n’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda.

Ku wa Kane tariki 18 Gicurasi, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurage. Ni umunsi wahurijwe hamwe n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurage wo usanzwe wizihizwa ku wa 18 Mata buri mwaka hagamijwe kuzirikana isano iri hagati y'umurage n’ibimurikwa mu ngoro ndangamurage.

Ibikorwa byo kwizihiza iyi minsi yombi byabereye mu Karere ka Karongi mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage baho baheruka kwibasirwa n’ibiza ndetse no kuzirikana akamaro ko kubungabunga umurage w’ibidukikije. Insanganyamatsiko y’uyu munsi ni “uruhare rw’ingoro ndangamurage mu kubaho neza n’iterambere rirambye”.

Ibi bikorwa byaranzwe no gufungura ku mugaragaro imurika rishya riri mu ngoro y’umurage w’Ibidukikije iherereye muri aka Karere n’Umuganda udasanzwe wo guhangana n’ingaruka z’ibiza byibasiye umurenge wa Bwishyura.

Mu buhamya abaturage batanze, bwagarutse ku ngaruka ibiza byabagizeho n’uburyo Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ikomeje kwita ku bacumbikiwe by’agateganyo no gukomeza guhangana n’ingaruka Ibi biza byateje.

Nyakubahwa Dr. Jean Damascene Bizimana Minisitiri w’Ubumwe w’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu  wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yabwiye abaturage ko Leta y’u Rwanda iri kumwe na bo mu bihe byiza no mu bihe  nk’ibi by’amage, abagaragariza ko izanakomeza gufatanya na bo mu kurwanya ibiza no gushaka  ibisubizo birambye. Yanabasabye kandi guhindura imyumvire aho biri ngombwa no kuzashyira mu bikorwa ingamba zose ubuyobozi buzabagezaho zijyanye no gukumira Ibiza ku batuye ahateza ibibazo kugira ngo bitazongera gutwara ubuzima bw’abantu.

Yagaragaje ko buri gihugu cyita ku murage wacyo n’Uburyo bwo kuwubungabunga anagaragaza ko umurage w’ibidukikije ugira uruhare mu kubaho neza kw’abantu. Uyu mwaka kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro Ndangamurage  bifite umwihariko wo kwegera abaturage aho batuye aho kuwizihiriza mu biro cyangwa aho ingoro ziherereye gusa mu rwego rwo gukomera ku muco w’ubufatanye no gusurana.

Minisitiri yasabye abaturage b’Umurenge wa Bwishyura kurangwa n’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda zirimo ubumwe n’izindi kuko iyo indangagaciro na kirazira bibuze igihugu kidashobora kubaho.

Muri ibi birori hanatanzwe impamyabushobozi ku bakozi b’Inteko y’Umuco bayobora abasura ingoro ndangamurage bakurikiye amasomo y’ururimi rw’amarenga mu rwego rwo kudaheza abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.