U Rwanda mu nzira zo kwandikisha Umuganura mu murage w’isi- Minisitiri Dominique HABIMANA.

Ku wa 01 Kanama 2025 byari ibirori bidasanzwe mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru ubwo hizihirizwaga ibirori by’Umuganura by’uyu mwaka ku rwego rw’igihugu.

Ni birori byaranzwe no kumurika umusaruro wagezweho muri aka karere mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu nko mu buhinzi, ubukerarugendo, ubworozi, uburezi n’ibindi. Uretse imurikabikorwa ibirori byanaranzwe n’imbyino, gusabana, koroza inka imiryango 5 itishoboye, kuganuza no kuganuzanya.

Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu HABIMANA Dominique wari umushyitsi mukuru mu birori byo kwizihiza Umuganura wa 2025, yashimiye umurava Abanyarwanda bagaragaza mu gukunda umurimo bikaba isoko yo kugera ku musaruro ushimishije ugaragarira amaso, ati” ibyo twasuye byerekana umusaruro utangaje w’ibikorwa bitandukanye yaba mu buhinzi, ubworozi, ubukerarugendo, ubucuruzi, inganda n’ibindi byose byerekana iterambere rifatika”

Mu ijambo rye, Minisitiri HABIMANA Dominique yavuze ko Umuganura ugomba gusigasirwa kuko ubumbatiye indangagaciro y’ubumwe no kwigira by’Abanyarwanda, ati”kuwizihiza ni umwanya wo gushima ibyo twagezeho, gufata ingamba zo kurushaho gukora, kongera kwiyemeza gusigasira umuco wacu no kubaka ubumwe buhamye hagati y’Abanyarwanda.”

Insanganyamatsiko y’umuganura w’uyu mwaka igira iti: “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”, idukangurira gukomeza kunga ubumwe, gufatanya mu mibereho yacu no guhugukira umurimo kandi tukawunoza kugira ngo twigire tuzirikana ko tudakwiye gutegereza ak’imuhana; tugakomeza kurangwa n’ubudaheranwa butuma u Rwanda rukomeza kuba Igihugu gihamye.

Umushyitsi mukuru muri ibi birori yavuze ko Umuganura wo mu bihe byo hambere wizihizwaga hishimirwa gusa umusaruro wo mu buhinzi n’ubworozi gusa ariko ubu byarahindutse kuko hasigaye hishimirwa n’umusaruro uturuka kuri serivisi, ikoranabuhanga, uburezi, ubukerarugendo, ubuhanzi, inganda, ubuhinzi, ubworozi n’ibindi, gusa akemeza ko intimatima za wo zitahindutse ari zo: guteganya, kwigira, gukunda umurimo, gushima, gusangira ndetse no gukuda Igihugu.

Umuganura ni wo munsi mukuru gakondo ufite agaciro gakomeye cyane ndetse Leta y’u Rwanda ikaba iri mu nzira zo kuwandikisha muri UNESCO.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yavuze ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kuwandikisha ku rutonde rw’umurage w’isi, Ati “Mu minsi mikuru yose izwi mu Rwanda, Umuganura ni wo munsi mukuru gakondo dusigaranye ushingiye ku muco nyarwanda. Niyo mpamvu Leta y’u Rwanda yawusubijeho mu mwaka wa 2011 ndetse iri mu nzira zo kuwandikisha ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO.” UNESCO ni Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco.

Ibirori byo kwizihiza umuganura by’uyu mwaka byitabiriwe n’abaturage benshi bagaragazaga ibyishimo byinshi, abayobozi mu nzego zitandukanye, inshuti z’u Rwanda n’abafatanyabikorwa b’igihugu.

Umuganura mu wa 2025 wizihijwe ku nzego ndwi (7) Ku rwego rw’Igihugu, ku rwego rw’Intara, ku rwego rw’Akarere, ku rwego rw’Umudugudu, ku rwego rw’Umuryango, Umuganura mu Banyarwanda baba mu mahanga, Umuganura mu bikorera.