u Rwanda rugiye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi Kavukire ku nshuro ya 21
Buri mwaka, tariki 21 Gashyantare isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire. Kwizihiza uyu munsi, bigamije gufasha abantu kugira ubusabane no kungurana ubumenyi binyuze mu ndimi zabo bikaba kandi ari inzira yo gukomeza kunga ubumwe nk’uko indirimbo yubahiriza Igihugu cyacu ibigarukaho igira iti: “Umuco dusangiye uraturanga, Ururimi rwacu rukaduhuza.”
Mu Rwanda, kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire bizaba ku wa Gatatu, tariki ya 28 Gashyantare 2024, bibere mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, mu ishuri rya “Green Hills Academy” ku nsanganyamatsiko igira iti: "Tumenye Ikinyarwanda, ururimi rwacu ruduhuza".
Uretse ibirori byo kwizihiza uyu Munsi, hazakomeza ibikorwa bitandukanye bizasozwa ku wa 21 Werurwe 2024, ubwo hazaba hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Ubusizi, hasozwa ukwezi kurenga kwagenewe ibikorwa byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire 2024.
Ibi bikorwa birimo:
- Kuva tariki ya 25 Gashyantare kugeza ku ya 05 Werurwe 2024 : Guhugura abana n’urubyiruko baba mu mahanga IKinyarwanda n’umuco.
- Tariki ya 29 Gashyantare 2024 : Gusura no kumenya ahantu ndangamurage hafitanye isano n’amateka y’Ikinyarwanda
- Tariki ya 2 Werurwe 2024 : Ikiganiro n’Abanyarwanda baba hirya no hino mu mahanga,
- Tariki ya 13 Werurwe 2024 : Ubukangurambaga muri kaminuza no gutangaza amuga y’ubuvanganzo mu Kinyarwanda.
Twese hamwe mu byo dukora byose, duterwe ishema n'ururimi kavukire rw’IKINYARWANDA.