Tubungabunge inyandiko, dusigasire amateka yacu: U Rwanda rwasoje Icyumweru Mpuzamahanga cyahariwe Inyandiko

Intebe y’Inteko Yungirije, UWIRINGIYIMANA Jean Claude yagaragaje ko hakiri imbogamizi mu micungire n’imibungabungire y’inyandiko, hari aho byagaragaye ko inyandiko zititabwaho uko bikwiriye. Ibi yabigarutseho ku wa 12 Kamena 2026, ubwo hasozwaga Icyumweru Mpuzamahanga cyahariwe Kuzirikana Inyandiko, ni igikorwa cyabereye ku Kacyiru ahasanzwe hakorera Serivisi y’Inshinguranyandiko y’Igihugu mu nyubako ikoreramo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Yagaragaje ko ubushakashatsi bwakozwe n’Inteko y’Umuco mu mwaka wa 2025, bwagaragaje ko abantu benshi basobanukiwe n’akamaro k’inyandiko, ariko hakaba hari bamwe batazibungabunga mu buryo bukwiriye. Yashishikarije buri wese kugira uruhare mu kubungabunga inyandiko kugira ngo hirindwe igihombo giterwa no kutazitaho.

Ati: “Uretse no kuba bitera igihombo, kutabungabunga inyandiko bituma abantu batabasha kuzuza inshingano neza, kwica igenamigambi no gutakaza umurage izo nyandiko ziba zibumbatiye.”

Yagaragaje kandi ko gukoresha ikoranabuhanga ari kimwe mu bisubizo by’ingenzi mu kubungabunga inyandiko, cyane ko Leta yashyizeho ibikorwa remezo bifasha inzego zitandukanye kubika no gucunga inyandiko mu buryo bwizewe.

Yashimiye Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho (Rwanda Information Society Authority) ku ruhare gikomeje kugira mu gufasha ibigo n’inzego za Leta mu gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga mu micungire y’inyandiko.

Abayobozi baganiriye ku buryo imicungire y’inyandiko yarushaho kunozwa

Mu bikorwa byateguwe muri iki Cyumweru cyahariwe Kuzirikana Inyandiko, harimo inama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b’amashami ashinzwe imicungire y’inyandiko mu bigo n’inzego za Leta, baganira ku buryo bwo kunoza imicungire y’inyandiko, guteza imbere uburyo bwo kuzibungabunga no kuzikoresha.

Muri iyi nama yanitabiriwe na Hon.UYISENGA Charles, wabaye Umusenateri mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda akanakora inshingano zitandukanye zirimo no kuyobora inshinguranyandiko mu bihe bitandukanye;

Yasangije abitabiriye inama ubunararibonye bwe mu micungire y’inyandiko, agaragaza ko kutita ku nyandiko bishobora kugira ingaruka ku miyoborere no ku byemezo bifatwa.

Ati: “Ugasanga nko mu kigo ibikorwa byarakozwe, hakoreshejwe n’umutungo wa Leta ariko hakabura inyandiko igaragaza uko byakozwe, uko amafaranga yakoreshejwe (...) abazaza kugenzura ubwo wababwira iki? n’aho abazaza nyuma bazamenya ibyo bikorwa bite? Kwita ku nyandiko ni ngombwa kuva ku muntu ku giti cye kugera mu nzego zose z’Igihugu.”

Ikoranabuhanga nk’imwe mu nzira nziza zo kubungabunga inyandiko

Gervais NGIRABARI, impuguke mu bijyanye n'ikoranabuhanga n'iterambere rya porogaramu za mudasobwa (Software Development Analyst) wari uhagarariye Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho muri iki gikorwa, yagaragaje ko hari gahunda yo kongera ubushobozi mu ikoranabuhanga hagamijwe kongera ingano y’inyandiko zibikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yakanguriye inzego zose n’abakozi gukoresha neza uburyo bw’ububiko koranabuhanga, kuko bufasha abakozi kubona inyandiko n’iyo uwari ushinzwe izo nshingano atakiri muri uwo mwanya cyangwa yahinduye inshingano.

Ati: “Turasaba ko abantu bajya babika inyandiko neza mu ikoranabuhanga kandi bagakoresha n’ububiko koranabuhanga bufasha abo mu kigo kuba izo nyandiko bazigeraho (e-folder). Ibi bifasha mu gihe umukozi wakoraga izo nshingano atagihari cyangwa yahinduye inshingano, abandi nabo bakabasha kubona izo nyandiko.”

Bimwe mu byavuye mu igenzura ku micungire y'inyandiko mu bigo bigiye gukemuka

Muri iyi nama hanagarutswe ku byavuye mu igenzura ryakozwe n’Inteko y’Umuco mu bigo 118, harebwa uburyo inyandiko zibungabunzwe n’imicungire yazo.

Nyuma yo gusesengura ibyavuye muri iri genzura, hari ibyemejwe ko bigiye gukemuka birimo nk’inyandiko zabikwaga nabi mu bigo, mu gihe ibindi birimo no gusabira abakozi bashinzwe gucunga inyandiko ko bazamurirwa urwego rw’umurimo bizakomeza gukorerwa ubuvugizi mu nzego bireba kugira ngo haboneke igisubizo kirambye.

Muri uyu mwaka wa 2026, u Rwanda rwizihije iki cyumweru ku nshuro ya 9, mu nsanganyamatsiko igira iti: “Tubungabunge inyandiko, dusigasire amateka yacu.”

Mu Rwanda kandi iki Cyumweru Mpuzamahanga cyahariwe Kuzirikana Inyandiko cyatangiye ku wa 8 Kamena 2026 gisozwa ku wa 12 Kamena 2026, cyaranzwe n’ibikorwa by’ubukangurambaga bugamije gukangurira abantu bose n’inzego zitandukanye akamaro ko kubungabunga inyandiko nk’imwe mu nzira zo gusigasira amateka y’Igihugu.