U Rwanda rwifatanyije n'Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umurage uri mu Majwi n’Amashusho.

Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2022, u Rwanda rwifatanyije n'Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe “Umurage uri mu Majwi n’Amashusho". Mu rwego rwo gukangurira abatuye Isi kwita kuri uwo murage, UNESCO yashyizeho uyu umunsi, wizihizwa ku itariki ya 27 Ukwakira buri mwaka.

Mu Rwanda, uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umurage uri mu majwi n’amashusho, umuyoboro w’umuco n’amateka by’Abanyarwanda”. Ibikorwa byo kuwizihiza byabereye ku Ngoro y'Umurage yitiriwe Kandt, birimo amahugurwa ku kubungabunga uwo murage, ari guhabwa abakozi bashinzwe imicungire y'inyandiko mu bigo bitandukanye bya Leta. Banagize kandi umwanya wo gusura umurage uri mu majwi n'amashusho uri muri iyi Ngoro y'Umurage yitiriwe Kandt.

Atangiza ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi, Intebe y'Inteko mu Nteko y'Umuco, Amb. Mazosera Robert yavuze ko kuwizihiza ari umwanya wo gukangurira abantu kumenya no kuzirikana akamaro n’agaciro k’amakuru ari mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi kandi hateganyijwe hakomezwa gutunganya indirimbo n’imbyino u Bubiligi buherutse gusubiza u Rwanda zizashyirwa ahagaragara aho buri wese yabasha kuzumva. Gusa Abanyarwanda bazasongongezwa kuri izi ndirimbo n’imbyino mu Kiganiro Umurage cya Televiziyo y’u Rwanda kizatambuka ku wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2022 kuva saa moya z’umugoroba kugeza saa mbili (19h00- 20h00). Muri iki kiganiro hazasobanurwa byinshi bijyanye n’uyu murage w’izi ndirimbo n’imbyino.

Kimwe n’inyandiko zo mu buryo bufatika cyangwa bw’ikoranabuhanga, umurage uri mu majwi n’amashusho ubumbatiye amakuru y’ingirakamaro agomba kubikwa neza, akabungwabungwa, kugira ngo azakoreshwe mu gihe cyose azakenerwa.