U Rwanda rwizihije Umuganura ruganuza abahuye n’ibiza, bagabirwa inka, banahabwa imbuto.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama, u Rwanda rwihije Umunsi mukuru w’Umuganura w’umwaka wa 2023. Ibirori byo kuwizihiza, ku rwego rw’Igihugu, byabereye mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa”. Uyu munsi kandi wizihirijwe no hirya no hino mu midugudu no ku rwego rw’Uturere tugize Igihugu.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yaganuje abatuye aka karere cyane cyane abagizweho ingaruka n’ibiza.
Ni ibirori byo byabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Bugabo mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro katoranyijwe mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu abagatuye baherutse kwibasirwa n’ibiza muri Gicurasi 2023.
Minisitiri Ildephonse Musafiri yaganuje aba baturage abagabira inka n’imbuto zo gutera, abifuriza guhinga bakeza ndetse aha n’abato amata.
Yagize ati “Muri iki gikorwa cy’umuganura, guverinoma yahaye bamwe muri aba baturage inka ndetse n’imbuto zo gutera. Abo twahaye inka ni ugutangira, abandi nabo tuzabageraho. Turashimira abafatanyabikorwa bashyigikira Leta muri iyi gahunda batanze amatungo magufi n’ibindi.”
Yashimiye abaturage b’Akarere ka Rutsiro bahize abandi mu mihigo, asaba Abanyarwanda muri rusange kunga ubumwe no kugira umutima utabara no gusigasira isoko yo kwigira hifashishijwe umuco kugira ngo hashakwe ibisubizo by’ibibazo Abanyarwanda bahura na byo mu buzima bwa buri munsi.
Uretse ibirori nyirizina byo kwizihiza Umuganura, hanakozwe ibikorwa bitandukanye byimakaza indangagaciro z’umuco w’u Rwanda byateguwe n’Inteko y’Umuco, birimo: Inama nyunguranabitekerezo ku muco nyarwanda n’indangagaciro zawo, gusura no kumenyekanisha amateka y’ahantu ndangamurage hafitanye isano n’Umuganura, igitaramo cy’Umuganura “i Nyanza Twataramye”, hanateguwe kandi Umuganura w’abana, ugamije kubatoza indangagaciro z’umuco w’u Rwanda, wabereye i Huye mu ngoro y’amateka y’imibereho y’Abanyarwanda.