U Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire ku nshuro ya 19

Umunsi Mpuzamahanga w’ururimi Kavukire wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Tubungabunge Ikinyarwannda, umusingi w’ubumwe n’agaciro by’Abanyarwanda”. Ni insanganyamatsiko ishimangira intego y’Inteko y’umuco mu ngingo ya 6 igira iti Intego y’Inteko y’Umuco ni ukubungabunga umurage w’Igihugu no kurinda ururimi rw’Ikinyarwanda, umuco n’indangangaciro zawo nk’umusingi w’ubumwe n’agaciro by’abanyawanda.  Ubwo hizihizwaga uyu munsi mu mashuri ku rwego rw’Igihugu mu birori byabereye mu ishuri r’abakobwa rya FAWE/Gisozi riherereye mu Karere ka Gasabo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yavuze ko ururimi rw’Ikinyarwanda rugenga intekerezo z’Abanyarwanda. Yagize ati babyeyi, barezi dukomere ku rurimi gakondo, izindi tuzige tuzimenye ariko ubyara, urera amenye ko inshingano afite yatongerewe ari uko umwana w’u Rwanda adatandukana n’u Rwanda.  Mu kiganiro yahaye abari bitabiriye uyu muhango yibanda cyane cyane ku bakiri bato, yagarutse ku mateka y’u Rwanda guhera kuri Gihanga Ngomijana, Cyilima Rujugira kugeza n’ubu ko intekerezo zabo zari u Rwanda .

Ifoto: Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco Bamporiki Edouard ashimira abagira uruhare mu gusigasira Ikinyarwanda

Ababyeyi n’abakuru bakwiye gutamika u Rwanda abana bavutse no kubatamika Ikinyarwanda. Yongeye ho ko ari ngombwa kwiga izindi ndimi ariko Ikinyarwanda kikaba ibanze n’ishingiro bihereye mu miryango ntihabwho kwitana bamwana hagati y’ababyeyi n’abarezi ku mashuri ku mikoreshereze y’Ikinyarwanda kuko ururimi kavukire ari ururimi umubyeyi w’umugore atamika umwana igihe amutamika ibere. Ababyeyi nibo bakwiye gufata iyambere mu gutoza abana babo ururimi rw’Ikinyarwanda. Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire biri mu murongo umwe na gahunda yitwa “Umuco mu mashuri” yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ifatanyije na Minisiteri y’Uburezi.

Mu bikorwa bijyanye no kwizihiza uyu munsi byateguwe n’Inteko y’Umuco, harimo Ikiganiro n’Abanyarwanda baba mu mahanga cyabaye tariki 20 Gashyantare kikagaruka ku kubungabunga Ikinyarwanda mu mahanga. Hanateguwe kandi amarushanwa mu ngeri zitandukanye harimo amarushanwa ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye na za kaminuza ku buhanzi bw’imivugo na muzika. Amarushanwa y’ubwanditsi bw’inkuru ndende. Hanashimiwe kandi Abanyarwanda baba mu mahanga bafite yo ibikorwa biteza imbere umuco n’ururimi rw’ikinyarwanda.

Hanateguwe kandi inama nyunguranabitekerezo izaba ku wa gatanu tariki 25 Gashyantare 2022 ku ikoranyamagambo, ikazagirwamo uruhare n’abashakashatsi ndetse n’impuguke mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Ku rwego r’ isi uyu mwaka Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’Umuco ryateguye insanganyamatsiko iti  Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwiga indimi nyinshi: Imbogamizi n’amahirwe Bihari.