Ubu noneho, wakwishyurira ku rubuga Irembo serivisi nshya zitangirwa mu ngoro ndangamurage

Mu gihe ikiguzi cya serivisi gisanzwe cyishyurwa kugira ngo usure ingoro ndangamurage unyuze ku rubuga Irembo cyari ikijyanye n'imurika rihoraho gusa, ubu noneho ku bufatanye n'urubuga Irembo, hongewemo uburyo bwo kwishyura ayandi mamurika na serivisi bitangirwa muri zimwe mu ngoro ndangamurage zitandukanye.

Izi serivisi zongewe muri iyi sisitemu hagamijwe koroshya no kurushaho kwihutisha serivisi.

Ku ikubitiro hongewemo ibi bikurikira:

  • Kumurikirwa Inyambo mu  ngoro y'Amateka y'Abami i Nyanza (Rukali)
  • Gusura ibikururanda mu ngoro yitiriwe Kandt i Nyarungenge
  • Gutambagira indaki mu ngo y'Amateka y'Urugamba rwo Kubohora u Rwanda (Umulindi w'Intwari)
  • Gutambagira ibimenyetso ndangamateka no guhabwa umukozi utembereza abashyitsi mu ngoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside (Mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko).
  • Kwimenyereza imyuga gakondo y'Abanyarwanda nk'ububoshyi, ububumbyi ... mu ngoro y'Amateka y'Imibererho y'Abanyarwanda i Huye.
  • Gukambika ku ngoro ndangamurage zose (Camping). 

Kanda hano ubone izi serivisi, unafate gahunda yo gusura ingoro ndangamurage wihitiyemo:

irembo.gov.rw/user/citizen/service/apply/json/d078cfde-2d38-45ed-a80e-5070f012fea0