UMUGANURA N’ABANA 2026: ABANA BAGARAGAJE URUHARE RW’UMUCO MU KUBAKA EJO HAZAZA H’U RWANDA.
Ibirori by’Umuganura n’Abana 2026 byahurije hamwe abana, ababyeyi, abayobozi n’abafatanyabikorwa ku wa 28 Kanama 2026, ku Ngoro y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iherereye mu Karere ka Huye.
Ibi birori byahujwe n’ibikorwa bitandukanye birimo gusoza gahunda y’Ibiruhuko mu Ngoro z’Umurage, gushimira abafite ibikorwa biteza imbere umuco w’u Rwanda bahize abandi mu mwaka wa 2026, guhemba abatsinze irushanwa rya videwo ngufi ryiswe “Umunota w’Umuganura 2026”, ndetse no gusoza gahunda yo kwita ku rubyiruko mu gihe cy’ibiruhuko mu Karere ka Huye.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange SEBUTEGE, wari Umushyitsi Mukuru muri ibi birori, yavuze ko Umuganura udakwiriye gufatwa nk’umunsi wo kwishimira umusaruro gusa, ahubwo ukwiye no kuba umwanya wo kwisuzuma no kureba ibibazo bibangamira imibereho myiza y’umuryango, ati:” Umuganura si ukwishimira umusaruro gusa, ni umwanya wo kwisuzuma no kureba ibibazo bibangamira imibereho myiza y’umuryango, hirindwa kwiyandarika, ubusinzi, inda ziterwa abangavu n’amakimbirane mu miryango kuko biri mu bibazo bikwiye kurwanywa na buri wese kugira ngo bidakomeza kugira ingaruka ku rubyiruko.”
Yashimiye ababyeyi n’abafatanyabikorwa baha agaciro gahunda zitandukanye zigamije kwita ku rubyiruko, by’umwihariko gahunda zitegurwa mu gihe cy’ibiruhuko, harimo gahunda y’Ibiruhuko mu Ngoro z’Umurage, ifasha abana kwiga no gusobanukirwa byinshi ku murage ndangamuco w’Igihugu.
Yasabye abitabiriye ibi birori gushyira imbaraga mu kurwanya ibikorwa byose byakoma mu nkokora urugendo Igihugu kirimo rwo kugira umuryango utekanye kandi urangwa n’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda, agaragaza ko ingaruka z’imyitwarire mibi iyo zigeze ku rubyiruko zitagarukira ku gihe cya none gusa, ahubwo zigira ingaruka no ku hazaza h’Igihugu.
Ibirori by’Umuganura n’Abana 2026 byabaye nyuma ya gahunda y’Ibiruhuko mu Ngoro z’Umurage, yatangiye ku wa 14 Nyakanga 2026.
Iyo gahunda yabereye mu Ngoro z’Umurage zitandukanye, zirimo Ingoro y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iherereye mu Karere ka Huye, Ingoro y’Abami mu Rukari n’Ingoro yo Kwigira ziherereye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse n’Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi iherereye mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.
Muri gahunda y’Ibiruhuko mu Ngoro z’Umurage, abana bahuguwe ku ngingo zitandukanye zigize umuco n’umurage by’u Rwanda, harimo imbyino, imikino gakondo, amateka n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Mu birori by’Umuganura n’Abana, abana baganuje ababyeyi n’abitabiriye ibirori ku byo bari bamaze igihe bigishwa, binyuze mu kwerekana impano n’ubumenyi bungutse mu mbyino, imikino gakondo n’ibindi bikorwa byimakaza umuco n’indangagaciro z’u Rwanda.
Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert MASOZERA, yagarutse ku ngaruka zituruka ku myitwarire mibi mu muryango ndetse no ku Gihugu muri rusange.
Yasabye abantu bose, by’umwihariko ababyeyi, kuba intangarugero mu gukomeza kwimakaza indangagaciro zikwiriye Umunyarwanda.
Yagize ati: “Abana ntabwo bigira mu byo batwumvana gusa ahubwo banigira mu byo babona, niyo mpamvu ari ngombwa kwirinda imyitwarire mibi irimo ubusinzi n’urugomo, ahubwo mugahora mutega amatwi abana no guharanira kumenya ibibazo cyangwa imbogamizi bashobora guhura na zo.”
Intebe y’Inteko y’Umuco yashimiye abana bagaragaje ibyo bari bamaze iminsi batozwa muri gahunda y’Ibiruhuko mu Ngoro z’Umurage, ndetse n’ubumenyi bagaragaje mu ibazwa ryiswe “Tumenye Umuganura” ryakorewe muri ibyo birori, asaba abana gukomeza gukoresha ubumenyi bungutse no kurangwa n’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda baharanira kumenya guhitamo icyiza no kwirinda ibigare bishobora kubaganisha mu ngeso mbi.
Mu birori by’Umuganura n’Abana 2026, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ku bufatanye n’Inteko y’Umuco, bashimiye abantu n’ibigo bafite ibikorwa biteza imbere umuco w’u Rwanda bahize abandi mu mwaka wa 2026, hanahembwe kandi abatsinze irushanwa rya videwo ngufi ku Muganura ryiswe “Umunota w’Umuganura 2026”, ryateguwe n’Inteko y’Umuco aho uwa mbere muri iryo rushanwa yahembwe amafaranga miriyoni imwe (1,000,000 Frw) y’u Rwanda.
Ibirori by’Umuganura n’Abana 2026 byagaragaje uruhare rukomeye rw’umuryango, ababyeyi, inzego za Leta n’abafatanyabikorwa mu kwita ku bana no kubaha amahirwe yo kumenya amateka, umuco n’umurage w’u Rwanda.
Umuganura n’Abana 2026 wari umwanya kandi wo guhuza kwishimira umusaruro, guteza imbere indangagaciro z’umuco w’u Rwanda no gutanga ubutumwa bwibutsa buri wese inshingano zo kwita ku bana, kubarinda ibishobora kubayobya no kubategurira ejo hazaza heza hubakiye ku ndangagaciro, umuco n’umurage w’u Rwanda.