Urubyiruko rugiye gufashwa kubyaza umusaruro Umurage Ndangamuco, hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Inteko y’Umuco ku bufatanye n’Umuryango Ushinzwe kubungabunga umutungo mu by’Umuco n’Umurage (International Centre for the Study of the Preservation and Restoration of Cultural Property (ICCROM), bagiye gutangiza Umushinga ugamije guteza imbere umurage n’umuco by’u Rwanda, cyane cyane ukazafasha urubyiruko kubona imirimo ishingiye ku kubyaza umusaruro Umurange ndangamuco na ndangamateka.
Umuhango wo gutangaza iby’ibanze kuri uyu mushinga wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama ku cyicaro cy’Inteko y’Umuco giherereye mu mujyi wa Kigali, ahazwi nko ku Ngoro Ndangamurage yo kwa Richard Kandt.
U Rwanda rubaye igihugu cya kane muri Afurika gishinzwemo iki kigo nyuma ya Sénégal, Afurika y’Epfo na Kenya.