Urubyiruko rwiga mu Ntara y’Amajyaruguru rwakanguriwe kunoza imikoreshereze y’Ikinyarwanda no kwimakaza umuco w’u Rwanda
Mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga ku mikoreshereze inoze y’ururimi rw’Ikinyarwanda no guteza imbere umuco n’umurage by’u Rwanda, Inteko y’Umuco yateguye amarushanwa mu bigo by’amashuri byatoranyijwe.
Aya marushanwa yatangirijwe mu Mujyi wa Kigali ku wa 10 Gashyantare 2026 na Nyakubahwa Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, kuva ku wa 21 kugeza ku wa 24 Mata 2026 akaba yari kubera mu Ntara y’Amajyaruguru.
Muri iyi Ntara, iki gikorwa cyabereye mu bigo bine by’amashuri ari byo: Ishuri ryisumbuye rya Stella Matutina ryo mu Karere ka Rulindo, Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Jérôme i Janja mu Karere ka Gakenke, Ecole des Sciences de Musanze mu Karere ka Musanze n’Ishuri ryisumbuye rya Kirambo mu Karere ka Burera.
Muri ibyo bigo, abanyeshuri, abarezi ndetse n’abayobozi b’amashuri bahawe ibiganiro byibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Rubyiruko, tunoze Ikinyarwanda, twimakaze umuco wacu.”
Ibi biganiro byagarutse ku mpamvu buri Munyarwanda afite inshingano yo kwita ku rurimi rw’Ikinyarwanda no kuboneza imikoreshereze yarwo, cyane ko ariururimi ruhuza Abanyarwanda bose. Hanagarutswe ku kamaro ko kurinda no guteza imbere umuco n’umurage by’u Rwanda, kuwubyaza umusaruro, no kwimakaza indangagaciro nyarwanda mu rubyiruko.
Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’abasaga 3,300 biganjemo abanyeshuri, abarezi ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri byakiriye iki gikorwa.
Nyuma y’ibiganiro, hakozwe amarushanwa ku rwego rw’ishuri agamije gutoranya abanyeshuri bazahagararira ibigo byabo mu marushanwaku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru. Muri ayo marushanwa, hatoranywaga abanyeshuri umunani (8) bagashyirwa mu matsinda abiri (2), bakabazwa ibibazo bijyanye n’imikoreshereze iboneye y’ururimi rw’Ikinyarwanda, umuco, umurage n’indangagaciro by’u Rwanda.
Mu gusoza ayo marushanwa, abanyeshuri bane (4) bagaragaje ubumenyi n’ubushobozi kurusha abandi ni bo babonyeuburenganzira bwo guhagararira amashuri yabo mu cyiciro gikurikiraho ku rwego rw’Intara.
Iki gikorwa kiri muri gahunda y’ubukangurambaga Inteko y’Umuco ikora, bugamije gukangurira urubyiruko gukunda no gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda, gusigasira umuco n’umurage by’u Rwanda no kubigira inkingi y’iterambere ry’igihugu.
Biteganyijwe ko aya marushanwa azakorerwa mu bigo by’amashuri makumyabiri (20) byatoranyijwe hirya no hino mu Gihugu.
Amarushanwa akaba ateganyijwe gukorwa mu byiciro bitatu: ku rwego rw’ikigo, ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, ndetse no ku rwego rw’Igihugu.