Ururimi rw'Ikinyarwanda ni shingiro ry'umuco nyarwanda. Minisitiri Dr. Jean Damascene BIZIMANA.
Buri mwaka, ku wa 21 Gashyantare, u Rwanda rwifatanya n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire. Muri uyu mwaka, ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu karere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru, mu ishuri rya TTC de la Salle Byumba, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twige, tunoze Ikinyarwanda, ururimi ruduhuza.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yagarutse cyane ku kamaro k’ururimi rw’Ikinyarwanda mu mibereho y’Abanyarwanda, yaba abato ndetse n’abakuru.
Mu ijambo yagejeje kubitabiriye ibi birori, Minisitiri Dr. BIZIMANA Jean Damascene yashimye cyane ko urubyiruko rukomeje kugira uruhare mugusigasira umuco, cyane cyane ururimi rw'Ikinyarwanda babinyujije mu mivugo n'izindi ngeri z'ubuvanganzo.
Yasabye ababyeyi kwigisha abana ururimi rw'Ikinyarwanda kuko rugize ishingiro ry’umuco nyarwanda n'indangagaciro zawo, ati” isoko y’uburere n’ababyeyi.”
Muri ibi birori kandi hatanzwe ibihembo ku rubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye n’ay’ubumenyi ngiro rwatsinze amarushanwa ku bwanditsi bw’imivugo yateguwe n’Inteko y’Umuco. Mu bahembwe harimo uwitwa UWIRINGIYIMANA Patrick wo mu rwunge rw’amashuri rwa Rwinyoni mu karere ka Rutsiro wegukanye umwanya wa mbere muri iri rushanwa, akurikirwa na KAMIKAZI GANZA Carine wo mu ishuri ry’ubumenyi ngiro rya Karongi ndetse na UWERA Delice wo mu ishuri rya EIBC Kibeho wabaye uwa gatatu.
Kuri uyu munsi kandi, ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, amashuri yisumbuye n’amasomero y’abaturage byo mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali byahawe ibitabo byahinduwe mu Kinyarwanda ari byo “Gahugu gato” cya Gael Faye na “Notre Dame du Nil” cya Scholastique Mukasonga.
Gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire 2025, bizakorwa tariki ya 21 Werurwe 2025, hashimirwa indashyikirwa mu guteza imbere umuco nyarwanda, harimo n’ururimi rw’Ikinyarwanda.
Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, ni Umunsi wemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) mu 1999. Mu Rwanda, kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire ni umwanya wo guha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda nk’ururimi rw’Igihugu, kandi rukaba ari umusingi w’ubumwe n’agaciro by’Abanyarwanda. Ni umwanya mwiza wo kwibutsa ko rukwiriye gusigasirwa, kandi rugakoreshwa mu gutanga serivisi mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bw’Igihugu.