ISBN & ISSN

ISBN na ISSN ni inomero z’ ingenzi mu kuranga no gushakisha ibitabo ndetse n’ibinyamakuru, haba mu masomero, amaguriro n’ahandi.

Mu Rwanda ISBN na ISSN zitangwa n’Inteko y’Umuco Nyuma yo kwandika ibaruwa ibisaba no kuzuza ibisabwa.

Ubusabe bwohererezwa Inteko y’Umuco mu ibaruwa iherekejwe n'urwandiko rwabugenewe ruri kuri uru rubuga ahanditse inyandiko.

Inomero imwe yishyurwa amafaranga ibihumbi bibiri (2,000 frw) iyo inomero zisabwa ziri munsi ya 10, amafaranga igihumbi (1,000 frw)  iyo inomero zisabwa ari kuva ku 10 kuzamura. Aya mafaranga yishyurwa kuri konti y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro (RRA):

https://nonfiscal.rra.gov.rw/citizenrecieptGeneration?flag=C