Ishami rishinzwe Serivisi z'Ishyinguranyandiko ry'Igihugu

Ububiko bw'inyandiko zo hambere burimo izo kuva muri za 1900 harimo inyandiko za Leta n'iz'abandi. Ubu bubiko bugamije ko abakeneye amakuru akubiye muri izi nyandiko bayabona ku buryo bworoshye kandi burambye Kugira ngo n'abo mu gihe kizaza bazayabone.

Serivisi z’Ishyinguranyandiko ry’Igihugu nka rimwe mu mashami y’Inteko y’Umuco, zifite uruhare runini mu gukusanya, gutunganya,kubungabunga no kumenyekanisha umurage ubitswe mu nyandiko nk’ isoko y’amakuru ku mateka y’u Rwanda no kuyasangiza abo mu bihe bizaza. 

Serivisi zitangwa:

  • Kubika mu buryo buhoraho inyandiko z’ibigo bya Leta
  • Guha urubuga abashakashatsi n’abandi bose bakenera inyandiko zibitswe zifite amakuru ku mateka y’ u Rwanda
  • Gutanga amahugurwa y’igihe gito yo gucunga inyandiko ku bakora mu bubiko bw’inyandiko
  • Gutanga ubufasha mu micungire y’inyandiko

Kanda hano usure Ishyinguranyandiko: 

http://www.rwandanationalarchives.gov.rw:8080

Kanda hano umenye imiterere y'inzego z'ubuyobozi bw'ibanze mu Rwanda kuva mu 1960 kugeza mu 2020: 

https://localadmin.rwandaheritage.gov.rw/welcome.php