Inteko y'UMUCO ifatanyije na Google Arts & Culture bamuritse umurage w’u Rwanda ku buryo bw’ikoranabuhanga kuri uru rubuga.
Ku wa 17 Gicurasi 2024, Google Arts & Culture ifatanyije n’Inteko y’Umuco bamuritse ku mugaragaro umurage w’u Rwanda ku rubuga rwa murandasi rwa Google Arts and Culture. Ku ikubitiro, hamuritswe inkuru 58 zikubiyemo amateka, umurage kamere na ndangamuco by’u Rwanda. Kuba umurage w’u Rwanda umuritswe kuri uru rubuga, bizafasha kuwusigasira, kuwumenyekanisha ndetse no kurushaho gukora ubushakashatsi.
Iri murika rigizwe n’inkuru zirimo amafoto, amashusho n’amajwi bigaragariza ababireba bimwe mu bigize umurage w’u Rwanda harimo ibimuritswe mu ngoro ndangamurage, imiterere y’u Rwanda, ibyiza nyaburanga ndetse na bimwe mu bimenyetso ndangamateka by’u Rwanda.
Afungura iri murika Madamu Uwacu Julienne E.D Ushinzwe Itorero no Guteza Imbere Umuco muri MINUBUMWE wari umushyitsi Mukuru, yagaragaje akamaro k’ iri murika hashingiwe ku kuba umuco w’u Rwanda ari kimwe mu by'ingenzi iterambere ryarwo rishingiyeho. Yavuze ko ari yo mpamvu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Leta y’uRwanda yafashe icyemezo cyo guhindura umuco warwo umusingi w’ibisubizo bikemura ibibazo by’Abanyarwanda.
Gukoresha uru rubuga bizafasha kugeza umurage w’u Rwanda hirya no hino ku isi haba ku Banyarwanda ndetse n’abatari Abanyarwanda.
Ogbuefi Akunne Alex Uche Okosi, Umuyobozi Mukuru wa Google Africa, yavuze ko umuco w’u Rwanda ari umurage ukungahaye ku isi yose ku buryo n’abandi bakwiye kuwumenya.
Yongeyeho ko u Rwanda ruzungukira muri ubu bufatanye binyuze mu bukerarugendo n’ishoramari mu ruganda ndangamuco.
Iri murika rifunguye ku bantu bose k ubuntu guhera ku wa 17 Gicurasi 2024.
Abashaka kurisura banyura kuri uyu murongo:
https://artsandculture.google.com/partner/rwanda-cultural-heritage-academy